Amakuru

Sonia Rolland Uwitonze yasuye ikigo cyo kwa Gisimba

Ubwo Sonia Rolland yahageraga, yacyiriwe n’Umuyobozi cy’icyo kigo, Mutzintare Damas Gisimba , abakozi bacyo  ahita  asura ibikorwa abana  baharererwa  bakora maze bamuririmbira indirimbo yitwa You and Me (Njyewe na we).

Sonia R>Uwitonze na Gisimba

N’amarangamutima Sonia agira  ati, “byandenze cyane ubwo aba bana bandirimbiraga  indirimbo yitwa  You and Me bivuze njyewe na we maze binkora   ku mutima nibutse urugendo twagendanye  kugeza bubatse iki  kibuga maze  binyibutsa ko ntacyo twageraho tutari kumwe, tudashyize hamwe, kwihangana birananira ndarira”.

Uyu Sonia  afite umubyeyi (nyina) w’umunyarwandakazi na se  w’Umufaransa, akemeza ko  ibi bibuga  byakozwe  ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Bufaransa.

Akomeza avuga ko  igitekerezo cyo  kubaka ibibuga   cyaje bamaze kubona ko abana barererwa muri icyo kigo  (Kwa Gisimba) bakinira ahantu habi cyane ari ibyondo gusa kuko imvura yagwaga ukabona biteye  ishavu gutyo mbwira   inshuti  yange   iyobora ishyirahamwe ( Federasiyo y’Ubufaransa ya Basketall kuko yari yarabikoze mu kindi gihugu, nibo baduteye inkunga.”

Miss France 2000, Sonia Rolland Uwitonze

Naho Mutezintare Gisimba Damas, uyobora ikigo cy’imfubyi cyizwi nko kwa Gisimba yemeza  ko ibyo bibuga bizafasha abana baturanye muri aka gace bose  kuko usanga bahugira mu bindi  nka   tereviziyo bavuye ku ishuri abandi bakajya mu bindi bishobora kutaba byiza, ubu bazajya babona aho bidagadurira

.Muri iki  kigo cyo kwa Gisimba harererwa abana bagera ku 150 bakaba bigishwa  imyuga  ,kubyina bigezweho n’imbyino za Kinyarwanda , mudasobwa,  n’ibindi bitandukanye  babitewemo inkunga n’umushinga  Maisha Afurika uyoborwa na Sonia Uwitonze.

Umuyobozi wungirije w’umushinga  Hope ans homes for  children, Vidivi K.Immaculée. ashima ibikorwa bya Gisimba, agira ati, ikigo gifasha abana mu bumenyi no kubahugura  bigatuma birinda ubuzererezi kandi bakamenya ibyo bize kuko babafite ikibsahuza, gutyo bakaba bazagomba kuba hafi yabo , agasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego  zifite inshingano z’abana mu  mirimo yazo , gufatanya  kugirango iki kigo gitere imbere.

Yongeraho  ko umuhinsga ayobora ukorera mu tureredutandakanye bakaba bifuza ko abana bahabwa urere bwiza kuko aribo ejo bazaba ari aayobozi  bejo hazaza, gutyo bakaba bagomba gutoza aba bama  hakiri kare indangaciro za Kinyarwanda bakamenya kirazira n’ibindi.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top