Amakuru

Ababyeyi b’impinja zivuka zitagejeje igihe barahamagarirwa kuzirinda ubukonje

Hambere iyo umwana yavukiraga kwa muganga atagejeje igihe yashyirwaga mu byuma bimushyushya bizwi ku izina rya couveuse. Ubu ibyo byuma ntibigikoreshwa ahubwo igituza cya nyina ni cyo kimurinda neza ubukonje.

Nk’uko tubikesha itangazo rigenewe abanyamakuru ritanzwe n’ishami ry’itangazamakuru muri RBC (RHCC), kuwa 17 Ugushyingo ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kwita mpinja zivuka zitagejeje igihe (World prematurity Day), hagamijwe guhamagarira abatuye isi kurwanya impfu z’abana bavuka batagejeje igihe.

U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi kwizihiza uyu munsi, ababyeyi n’abaganga bibutswa uburyo bwo gufasha impinja zavutse zitagejeje igihe, buri mo kuzirinda ubukonje bazishyira mu gituza cya ba nyina (uburyo bita Kanguru), kandi ubu buryo ntibuharirwa nyina w’umwana gusa ahubwo na se cyangwa se abandi bari muri uwo muryango birabareba.

Uruhinja rukivuka rwonswa mu isaha ya mbere, kugira ngo rukurure neza, kandi binafashe nyina kongera amashereka.

Ikindi ababyeyi bakwiye kwibutswa, ni uko ivuka ry’uruhinja ryitegurwa mbere, hashakwa imyenda ishyushye; ingofero n’amasogisi, bizambikwa uruhinja igihe rwavutse.

Impinja zivuka igihe kitageze zibarirwa muri miliyoni 15 ku isi, ni ukubuga rumwe mu mpinja 10 zivuka.

Uburyo bwa Kanguru bufasha umwana wavutse atagejeje igihe

Kuvuga ko uruhinja ruvutse igihe kitageze, ni ukuvuga ko ruba rwavutse mbere y’amezi 9. Ngiyo impamvu ya mbere y’impfu z’abana bapfa batarageza ku myaka 5.

Abashakashatsi n’abayobozi barahamagarirwa guhagurukira iki kibazo, bateza imbere ubushakashatsi kandi batanga uruhare rabo, ngo haboneke ibikoresho n’imiti byakwifashishwa ngo ubuzima bw’izo mpinja burokorwe.

Bimenyimana J.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top