Amakuru

RSSB irashishikariza abaturage kwitabira kugurira Mituweli ku gihe

Ubwisungane mu kwivuza ni uburyo bwashyizweho na leta,mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kwivuza muburyo bworoshye kandi buhendutse binyuze mu gutanga imisanzu ku banyamuryango ba Mutuelle de santé. Ubu bwisungane mu kwivuza bukaba bwarashyizwe mu maboko yikigo cya RSSB mu mwaka wa mutuelle 2015/2016.
Ubundi umwaka wa mituweli utangira ku italiki 01/07 ukarangira ku italiki ya 30/06 k’umwaka usanzwe, icyo gihe umunyamuryango yishyura amafaranga bitewe n’ikiciro cy’ubudehe abarizwamo nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi muri RSSB ushinzwe ibijyanye n’abanyamuryango ba Mituweli Bwana NTIGURIWA Deogratias mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Bwana Ntiguriwa yagize ati”Umunyamuryango wa mituweli yishyura umusanzu hagendewe ku kiciro cy’ubudehe abarizwamo, ubusanzwe hari ibyiciro by’ubudehe bine mu Rwanda aho umunyarwanda uri mu kiciro cya mbere, Leta imwishyurira amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) naho uri mu cyiciro cya Kabiri n’icya gatatu bakishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000frw).”

Akomeza avuga ko kandi iyo umuntu atishyuriye amafaranga y’umusanzu ku gihe bishobora kumugiraho ingaruka zitandukanye kuko iyo yishyuye umwaka waratangiye bimusaba gutegereza igihe kingana n’ukwezi kugira ngo abashe kuba yahabwa ubuvuzi hifahishijwe Ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de santé) akomeza avuga ko hari gukorwa inyigo yuburyo hakoreshwa ikoranabuhanga kuburyo umuntu wishyuye mituweli yajya yivuza hadakoreshejwe ikarita ya mituweli ahubwo hakaba hakifashishwa Indangamuntu.

Ntigurirwa Deogratias Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’abanyamuryango ba Mituweli muri RSSB

Kuri ubu mituweli mu Rwanda igeze ku kigero cya 76.1% mu nyigo yakozwe ku italiki ya 29 Ukwakira 2017 aho uturere dutanu twa mbere muri mituweli ari Gakenke,Nyamasheke,Burera,Gisagara ndetse na Gicumbi, mu gihe uturerere dutanu twanyuma ari Nyaruguru,Nyarugenge, Nyamagabe,Rutsiro ndetse n’Akarere ka Huye.
Bwana Ntigurirwa Deogratias asoza asaba inzego zibanze z’ubuyobozi gushyira imbaraga mubukangurambaga mu rwego rwo kugira ngo buri munyarwanda wese abashe kuba afite ubwishingizi bumufasha kwivuza ndetse akanasaba abanyarwanda bose kwihutira gufata mituweli kugira ngo abeho afite ubuzima buzira umuze.

Ubundi buri munyarwanda wese agomba kuba afite ubwishingizi bumufasha kwivuza byumwihariko Mituweli aho kuri ubu hishyurwa mituweli hagendewe ku kiciro umuryango urimo ndetse ikishyurirwa rimwe na buri muntu wese ugize umuryango runaka,aho ifatirwa ku nzego zakagari. ubusanzwe nta muntu ukoresha mituweli yundi keretse uruhinja ruri munsi yamezi atatu bikaba biba byiza umubyeyi yishyuye mituweli y’umwana mu mezi abiri ya mbere kugira ngo umwana azakomeze guhabwa serivisi z’ubuvuzi bidasabye gutegereza ukwezi kose.

Ndagano Jules.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top