Amakuru

Amarerero ni igisubizo cyo gukemura ikibazo cy’abana bagwingira

Akarere ka Nyamagabe kari mu turere dufite umubare munini w’abana bagaragaragaho kugwingira. Ubuyobozi bwako, bwemeza ko hifaishishijwe amarerero ikibazo cy’abana bagwingira kigiye kuvugutirwa umuti.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Phirbert atangaza ko akarere ayoboye gafite imibare ikiri hejuru y’abana bagaragaraho kugwingira, kuko 51,8% bagaragaraho icyo kibazo.
Avuga ko akarere n’abafatanyabikorwa bako biyemeje guhagurukira icyo kibazo kugira ngo bihinduke.
Yemeza ko izo mpinduka zaba nziza zihereye mu muryango, by’umwihariko bakurikirana imikurire y’umwana kuva akiri muto.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe arasanga kuba abana bahurizwa mu marerero, ari mu midugudu, ari kimwe mu bisubizo birambye, kubera ko n’ababyeyi babigira mo uruhare.
Kubona indyo yuzuye bivuna abaturage b’akarere ka Nyamagabe
N’ubwo Umuyobozi w’akarere avuga ko biyemeje kurwanya imirire mibi bahereye mu marerero, bamwe mu baturage bemeza ko atari abana bakeneye indyo yuzuye gusa, ko nabo bayikeneye, ariko kuyibona bitaborohera, bamwe bakavuga ko biterwa n’izuba, abandi bakemeza ko biterwa n’ubukene.
Nyirantezimana Catherine, avuga ko kubona indyo yuzuye birushya, kandi abana ari bo bahazaharira cyane.
Aragira ati “kubona indyo yuzuye birarushya. (……) None se wajya guca inshuro ugahembwa amafaranga 700, ukayahahisha ibintu byose?”
Ntibaziyandemye Vincent utuye mu kagari ka Bwama Umurenge wa Kamegeri, avuga ko ibyo kurya ari bike kubera imvura itabonekera igihe.
Avuga ko imvura iramutse iguye kubera ko ari mu gihe cy’ihinga ry’ibishyimbo, bakwizera kubona musaruro, ariko bakaba batunzwe n’imboga, dore ko iyo izuba riva zitaboneka.
Aragira ati “nk’ubu imvura iguye kabiri, ibishyimbo bikigira hejuru, twatangira gusoroma umushogoro, tukawurisha kawunga”

Niyonzima Atanazi nawe utuye muri ako kagari, avuga ko ibyo kurya biboneka mu isoko.
Aragira ati “abafite amafaranga bajya kubihaha, naho ibyo tweza byo ni bike cyane, kuko nta mvura dufite.”
Niyonzima avuga ko iyo imvura igwa, beza ibibatunga, ariko gusagurira amasoko bitaborohera. Yongera ho ko ifumbire ikunze kuboneka ari iy’imborera, kubera amatungo bagiye bafite
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, arasanga ikigomba kubanza guhinduka ari imyumvire ya bamwe mu baturage, kuko hari ibibazo byinshi biba bishingiye ku myumvire, hakaba mo n’uruhare rutaziguye rw’abayobozi mu nzego zose, kugira ngo bigishe ababyeyi banyuze mu irerero ry’abana, no gukurikirana uko ibyo bafata babifata mu buryo bwuzuye kandi bari hamwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, akomeza avuga ko uruhare rw’umubyeyi ku irerero, ni uko yakumva ko umwana we akwiye kujya hamwe n’abandi no guhuriza hamwe ubushobozi, kugira ngo n’abana bazanwa babone amafunguro.
Abayobozi nabo bagakora icyo guhuza ibikorwa bisanzwe nka shisha kibindo; inkongoro y’amata ku mwana; n’ibindi, kandi iyo umwana atabifashe neza bishobora kugira ingaruka ku mikurire ye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aha abana amata muri rimwe mu Marerero yo mu karere ka Nyamagabe

Ababayeyi n’abayobozi bahurira ku bukangurambaga, ariko icyerekezo ni amarerero ashingiye ku miryango, aho urugo rwujuje ibya ngombwa, umubyeyi afata iya mbere akakira abana ariko bakitabwaho n’abandi babyeyi bose muri rusange.
Aragira ati “turategenya ko kuri buri mugudugu habaho inyubako y’irerero, hakaba mo ubushobozi bwacu nk’akarere ariko n’abafatanyabikorwa bacu nabo bakabushyiramo, rya rerero rikaba rikomatanyije tuhasanga n’igikoni cy’umudugudu byose bikaba biri hamwe.
Abaturage bashima amarerero
Uretse kubafasha kwita ku bana no kubigisha gutegura indyo yuzuye, bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamagabe brashima amarerero, kuko anabafasha kuzamura ubumwe n;imibanire myiza hagati yabo.
Nikuze Dativa, avuga ko iyo umwana asigaye mu Irerero, umubyeyi we ajya mu mirimo afite umutima uri hamwe, cyane cyane ko hahri abandi babyeyi bagasigara babitaho.
Yemeza ko uretse ibyo kubafasha mu kurera abana, Irerero rinazamura imibanire myiza mu baturage, kuko ibyo utera amatiku bitakibarangwamo.
Aragira ati: “iyo wasigiye umwana wawe umubyeyi ejo nawe ugasigarana uwe, iby’inzangano birashira.” Akomeza avuga ko ibitungira abo bana mu irerero abaturage n’ubuyobozi bafatanya kubishaka.
Nyiracumi Josephine Umujyanama w’Ubuzima mu Umudugudu wa Kigarama mu kagari ka Bwama, avuga ko uyu mudugudu ufite amarerero atatu, yose hamwe arimo abana 51 abenshi muri bo bagaragaza ibimenyetso byo kugwingira.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, atangaza ko 38% by’abana mu Rwanda hose bagaragaza ibimenyetso byo nkugwingira.

Arasaba ababyeyi guhindura imyumvire bamenya gutegurira abana indyo yuzuye, kuko abana bagaragaza ibimenyetso ibimenyetso nk’ibyo atari abo mu turere tuteza cyangwa mu miryango ikenye.

Asaba n’abayobozi gufasha abaturage cyane cyane babigisha kandi babashishikariza gahunda y’iminsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top