Amakuru

ECASSA yiyemeje kunoza uburyo pansiyo zitangwa mu bihugu biyigize

ECASSA ihuje ibihugu umunani byo muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba, ibangamiwe no kuba pansiyo idatangwa mu buryo bumwe muri ibyo bihugu.
Umuryango ECASSA (East and Central Africa Social Security Association) uhuje ibihugu 8 byo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ari byo Burundi; Kenya; Rwanda; South Sudan; Tanzania; Uganda; Zambia na Zanzibar, wavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 mu kwezi kwa Werurwe.
Uyu muryango washingiwe kuba igisubizo ku kibazo ubwiteganyirize bwahuraga nabyo, birimo ubwishingizi bw’indwara (Health Insurance) n’ubwishingizi bwa pansiyo.
Ikindi, uyu muryango waje ugamije ni ugufasha ibigo by’ubwiteganyirize mu bihugu biwugize kunoza imikorere no gukorera hamwe, hagamijwe kuzamura no kunoza imitangire ya serivisi cyane cyane iza pansiyo zihabwa abatuye akarere uyu muryango ukoreramo.

Richard Byamgaba

Umunyamabanga Mukuru wa ECASSA Dr. Frederick Ntimarubusa, avuga ko ihuza ibigo 27, hagamijwe guteza imbere pansiyo zihabwa abantu, hakiyongera ho n’ibyo kwisungana mu kwivuza , kandi asanga bigenda neza.
Dr. Ntimarubusa atangaza ko mu myaka 10 ivutse, ECASSA imaze kugera ku bikorwa byinshi, birimo kuba imaze kwigisha abantu barenga 500 bakora mu bigo bireba ibya Pansiyo byo mu bihgu bigize uyu muryango harimo n’aba RSSB, bigishwa uburyo bakora neza kugira ngo ababagana babone pansiyo ibahesha icyubahiro, bagasaza neza kandi amafaranga bahabwa na Pansiyo akabahesha icyubahiro.
Akomeza avuga kandi hamaze kuba inama zihuza abaminisitiri bafite ubwiteganyirize mu nshingano zabo 10, kandi hari n’iteganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda mu mpeza z’ukwezi kwa Ugushyingo 2017, kandi u Rwanda ruzahabwa ubuyobozi bwungirije ubu bwari bufitwe na Uganda.
Umuyobozi wa Uganda’s National Social Security Fund, akaba n’Umuyobozi wungirije wa ECASSA Richard Byamgaba, atangaza ko amahugurwa y’abagize ubuyobozi bukuru bw’ibigo by’ubwiteganyirize mu bihugu bigize uyu muryango aherutse kubera i Kigali, intumbero yayo yari ubuyobozi; ubutungane n’indangagaciro biyobora abanyamuryango ba ECASSA ku kugira ubushobozi bwo kwakira imisanzu y’abiteganyiriza no kuyibyaza inyungu.
Akomeza avuga ko ibyinshi mu biteganywa gukorwa n’ibihugu bigize umuryango wa ECASSA, bigira uruhare mu bukungu n’iterambere ry’ibyo bihugu.
Akomeza avuga ko ibyo biteganywa gukorwa bigira uruhare mu ishoramari mu bigo kandi ni ingenzi cyane ko abantu bashinzwe kuyobora ibyo bikorwa biteganyijwe baba ari indahemuka kandi barangwa n’indangagaciro.
Sampa Barbara Kangwa wo muri Zambia public service pensions fund avuga ko umuzigo uremereye bafite, ni uguteza imbere ibigo bireba ibijyanye n’ubwiteganyirize, akavuga ko ibyo bituma bita cyane ku buyobozi bwabyo harebwa uko bwahindura imikorere buhanga udushya, hagamijwe guteza imbere ibigo bayoboye, kubera ahazaza h’abanyamuryango babyo.
Isaac Mitei ukora muri CPF Finance Services Ltd yo muri Kenya, we asanga mu buyobozi bw’ibigo by’ubwiteganyirize bitaragenda neza, kuko buri buyobozi bw’ikigo bugiye bufite imbogamizi bwihariye.
Dr. Frederick Ntimarubusa yemeza ko ikizakemura izi mbogamizi zose ziri mu mikorere y’ibigo by’ubwiteganyirize no kuzamura serivisi za pansiyo zihabwa abanyamuryango, ari uko hashyirwa ho uburyo busa bw’imitangire ya pansiyo mu bihugu bigize ECASSA.
Aragira ati “turashaka uko hashyirwa ho uburyo bumwe bworoshya kohereza pansiyo mu bihugu abakozi baturukamo”
Imbogamizi

Kudatanga kimwe pansiyo muri ECASSA ni imbogamizi ikomeye
Ibigo byinshi by’ubwishingizi mu bihugu byinshi bya Afurika, byatangiye gushingwa bitangiye kubona ubwigenge, ni ukuvuga ahagana mu myaka ya 1960, kandi byose bifite inzitizi zimwe, zirimo kutagera ku bantu bose bakeneye ubwiteganyirize; inyungu ntoya cyane; n’abakozi badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubwiteganyirize.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB (Rwanda Social Security Board)

 

Gatera Jonathan
Umuyobozi Mukuru wa RSSB

Jonathan Gatera, kuba ibihugu bya Afurika byaragiye bikoronizwa n’ibihugu by’i Burayi bitandukanye, amategeko nayo agiye atandukanye ndetse n’imicungire y’ibigega bicunga pansiyo nabyo biratandukanye.
Ibyo bitera ibihugu bigize ECASSA kudatanga pansiyo mu buryo bumwe, bikaba imbogamizi ikomeye.
Aragira ati “iyo umuntu atangiye kujya muri pansiyo mu Rwanda aba azi amafaranga azahabwa, ni ukuvuga ko iyo nkoze imyaka runaka, dore amafaranga nzajya mpembwa ninjya muri pansiyo.”
Akomeza avuga ko mu bindi bihugu atari ko bigenda, umuntu ugiye muri pansiyo ntaba azi amafaranga azahabwa, kuko biterwa n’inyungu yakozwe. Umuntu ashyiramo amafaranga agacuruzwa, noneho igihe agiye muri pansiyo bakareba inyungu yabonye.
Akomeza avuga ko hashakwa uko byahuzwa hakaba ho uburyo bumwe, bityo abantu bakajya bashobora gukora mu bihugu bitandukanye nta bibazo, agakomeza avuga ko biri mu nzira yo gukemuka.
Aragira ati “hari ibiganiro byo kureba uburyo hahuzwa iyo mikorere y’ibigo byose”.
Umunyabanga Mukuru wa ECASSA arasanga itangwa rya pansiyo ribangamirwa n’uburyo pansiyo zitangwa mo budasa, akemeza ko ibiganiro bigeze kure.
Yemeza ko mu mwaka utaha cyangwa imyaka ibiri iri imbere icyo kibazo kizaba cyabonye igisubizo.
Hari abanyarwanda bakoreye mu mahanga batabonye pansiyo
Pansiyo itanzwe neza ifasha uwiteganyije gusaza neza. Ibyo ariko hari ibigo bidaha agaciro uko gusaza neza kw’abiteganyirije, kandi ari cyo bishinzwe, ahubwo bikabasiragiza.
Ibyo bigaragazwa n’abanyarwanda bagera 1800, baherutse kurega Leta y’u Burundi, bayisaba guhabwa pansiyo zabo, kuko bakoreye iyo Leta nyamara yo ikaba idakozwa ibyo kwishyra izo pansjyo.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rya pansiyo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, abakozi bose bakorera umushahara baba abenegihugu cyangwa abanyamahanga bakorera mu Rwanda, ndetse n’abanyapolitiki bari mu nzego za Leta bataragera mu zabukuru, bemerewe kujya mu bwiteganyirize.
Mu ishami rya pansiyo, umusanzu utangwa ni amafaranga 6%, umukozi akitangira 3% umukoresha nawe akamutangira 3%.

Dr. Frédérick Ntimarubusa Umunyamabanga Mukuru wa ECASSA

N’ubwo yirinda kugira byinshi avuga ku kibazo cy’abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi ntibahabwe pansiyo zabo kuko kirimo kigwa n’izindi nzego, Umuyobozi wa RSSB, avuga ko abo banyarwanda 1800 bakoreye Leta y’u Burundi batahawe pansiyo, ahubwo basubijwe gusa imisanzu bari bamaze gutanga.
Aragira ati “abanyarwanda bakoreye Leta y’u Burundi, harimo abatarahawe pansiyo yabo. Ahubwo basubijwe amafaranga bari bagejejemo.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu yabikije amafaranga ye muri pansiyo, atabona ayo yashyizemo gusa, ahubwo hiyongeraho n’inyungu yabyaye ndetse n’uruhare rw’uwari umukoresha we ayo yashyize mo.
Abo batabonye pansiyo yabo rero, basubijwe ayo bashyizemo ariko inyungu yabyaye, n’uruhare rwa Leta ntibabibona.

Ku birebana n’icyo kibazo, Dr. Ntimarubusa atangaza ko kuba hari abantu bagiye bakora mu bihugu bitandukanye bigize ECASSA baturuka mu bindi, ntibahabwe pansiyo zabo, icyo kibazo kirimo kwigwaho muri EAC, ariko na ECASSA irimo iracyiga.
Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, atanga urugero rw’amasezerano yabaye hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bituriye ibiyaga bigari CPGL (Communaute des Pays des Grands Lacs), hagati y’u Rwanda n’u Burundi abanyarwanda bahabwa Pansiyo ziva mu Burundi n’abarundi bagahabwa izivuye mu Rwanda, kandi harifuzwa ko iyo mikoranire myiza yagera no mu bindi bihugu.
Uyu muryango wa ECASSA ufite icyicaro muri Kenya.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top