Amakuru

Kwitaba ubu Faransa kwa Gén. Kabarebe ni nka Yezu yitabye Lucifero

Mu minsi ishize humvikanye amakuru ko igihugu cy’ubufaransa cyongeye gusubukura iperereza ku rupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Gen. Maj. Juvenal Habyarimana, waguye mu ndege yarasiwe i Kanombe kuwa 06 Mata 1994. Umucamanza yahamagaje Gen. James Kabarebe ngo yisobanure imbere y’umutangabuhamya uvuga ko nawe yari muri uwo mugambi, ariko uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda kwitaba ubutabera bw’ubufaransa kwe byaba nko kumva Yezu  yitabye Lusofero.

Mbere y’uko twinjira mu nyandiko yacu nyirizina reka tubanze tumenye Gen. James Kabarebe uwo ari we, nyuma dusobanukirwe na Lusofero uwo ariwe.

James Kabarebe ni muntu ki?

James Kabarebe ni umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1959, ahungana n’ababyeyi be ubwo abatutsi bari batangiye kwicwa, bahungira mu gihugu cya Uganda.

Muri icyo gihugu niho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse ajya no mu ngabo za NAR (National Army Resistance) cyari kiyobowe na Yoweri Kaguta Museveni, waje kubohora Uganda mu mwaka wa 1986.

Mbere y’umwaka wa 1994, James Kabarebe yakoraga mu nzego z’ubutasi z’igihugu cya Uganda.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye mu mwaka wa 1990, Gen. James Kabarebe ntiyasigaye inyuma, nawe yatabaranye n’abandi banyarwanda, ndetse aza no guhabwa umwanya ukomeye wo gucunga umutekano wa Perezida Paul Kagame, amaze kuba umugaba mukuru w’ingabo.

FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside no kubora igihugu, james Kabarebe yakoze imirimo itandukanye cyane cyane ya gisirikare, aho yayoboye urugamba rwo kubohora RDC icyo gihe yitwaga Zayire, anayibera Umugaba Mukuru w’ingabo (Chef d’Etat major), kuva mu mwaka wa 1996-1998.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gén. James Kabarebe

Agarutse mu Rwanda Gen. James Kabarebe, yabaye Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2002, aza kuva kuri uwo mwanya agirwa Minisitiri w’Ingabo kuva muri Nyakanga 2010.

Gen. James Kabarebe niwe muntu wanyine wagize imyanya ahagararira ikomeye mu bihugu bitatu bitandukanye muri aka karere ari byo Uganda; Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, harimo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo mu bihugu bibiri bitandukanye nk’uko twabivuze haruguru.

James Kabarebe mubuzima busanzwe:

Mu buzima busanzwe, ababanye na Gen. Kabarebe bavuga ko ari umuntu mwiza,  ugira impuhwe, kandi wumva yafata iya mbere mu gufasha abandi. Bemeza kandi ko atajya yihanganira akarengane.

Ikindi Gen. Kbarebe ni umuntu ukunda Siporo cyane n’abayikora, akunda cyane umupira w’amaguru n’abawukina atitaye ku ikipe bakinamo.

N’ubwo bivugwa ko ari umufana wa APR FC ikipe y’ingabo z’igihugu, ntahwema kumvikana mu bikorwa bifasha andi makipe, ndetse ngo n’abakinnyi bagize ibibazo by’imvune abitaho atabajije aho bakina.

Amakuru kuri Lusofero:

Abahanga mu by’iyobokamana, bavuga ko Lusofero yari umutware w’abandi bamalayika ba Rurema mu ijuru.

Nk’uko tubikesha inyandiko ya Padiri Alegisi Kagame yise Umuririmbyi wa Nyiribiremwa, adusobanurira Lusofero yari malayika w’urumuri kuko izina rivuga utwara urumuri hose.

Padiri Kagame avuga ko Lusofero ngo yatangiye kwigomeka Imana igize igitekerezo cyo kurema umuntu.

bityo Lusofero agira amakenga abaza uko umuntu azaba ameze, ndetse n’umukobwa uzabyara Yezu, amaze kubimenya ngo yumva umuntu ari hasi cyane ye, yiyemeza kwigomeka ku Mana na Yezu ahinduka umubisha atyo.

Mu muvugo wa V witwa: Igeragezwa ry’abamalayika; itsindwa ry’amashitani; Mikayire agabana ibya Lusifero, hari aho ugira ati:

……..

Ibyo Lusofero bimurya mu nda

Ubwo arimyoza umunya urazinga

Arabisha rwose arikubura

Inzira ayikabuzamo yibwira

 

Ati “n’uburanga n’iri sheja

N’iri shongore n’ubukaka

N’iki cyusa n’ubu bwema

N’iyi ndeshyo n’ubu bwenge;

……….

N’aho Imana zaba eshanu

Zikibumba zikaba umuntu

Sinazahemuka nziyoboka

Inama ntikuka ndamwanze.

Ntiyarekeye aho kandi, kuko yanahamagariye abandi bamalayika kwigomeka ku Mana Rurema. Padiri Alegisi Kagame abivuga muri aya magambo:

Inama y’ubugome imaze guhama

Abikoza ku nshuti z’amagara ze

Azoshya kwanga iby’iryo teka

Ati “nimutanyumva turaheze

 

Niba Imana itisubiyeho

Ikaba yashegeye kuba umuntu

Ikuzo yahoranye ikarihumanya

gukoresha mu buryo burenze urugero uburenganzira ahabwa.

Uwasemuriraga Jean Louis Bruguière ni umwe mu banyarwanda basize bakoze jenoside ahungira hanze, byatumye icyo cyegeranyo gikemangwa cyane, haba mu Rwanda no mu bihugu byo hanze.

Ibi kandi birumvikana, kuko J. L. Bruguiere atigeze agera mu Rwanda, kandi abamuhaga amakuru, bari abantu badatinya kugaragaza ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro.

  1. Trevidich na Nathalie Poux bahuje na Raporo ya Mutsinzi n’iya Mucyo.

Acyuye igihe, J. L. Bruguière yasimbuwe na Marc Trevidich, maze fatanyije na Nathalie Poux, baza mu Rwanda, bakora iperereza, kimwe na Raporo zabanje, iya Mucyo n’iya Mutsinzi, aba bacamanza b’abafaransa nabo  baza kwerekana ko abarashe iyo ndege bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, cyari mu maboko y’izari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR), Inkotanyi ntazari zihari icyo gihe.

Mugihe iyo dosiye yari igiye gufungwa na Marc Trevidich mu kwezi kwa Mutarama 2016. Bidateye kabiri, amakuru yongera gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ngo Kayumba Nyamwasa afite ibindi bimenyetso, byerekana ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana, ubwo umucamanza Jean Marc Herbaut asubukura dosiye avuga ko abonye ibimenyetso bishya.

Uyu Kayumba Nyamwasa twabibutsa yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, avuye kuri uwo mwanya ajya guhagararira u Rwanda mu Buhindi, aho yavuye ajya mu buhungiro, atorotse ubutabera kubera ibyaha yari akurikiranyweho, ndetse aza no kuburanishwa adahari ahanishwa kwamburwa impeta zose za gisirikare n’imyaka irenga 20 y’igifungo, kugeza n’uyu munsi ubuhamya Kayumba yavugaga ntibwigeze butangwa bwari ikinamico.

Ikinamico ya gatatu

Muri iyi minsi nabwo hongeye kumvikana undi mutangabuhamya, ndetse abenshi bakeka ko ari Kayumba Nyamwasa, kuko n’ubu ataratanga ubwo buhamya bwe.

Isi yose itungurwa no kubona ari undi witwa James Munyandinda, ngo waje guhindura amazina akiyita Jackson Munyeragwe mu mwaka wa 2008. Uyu mutangabuhamya ngo yahungiye mu gihugu cy’u Bwongereza, aho yari yoherejwe mu mahugurwa ya gisirikare, ndetse uyu mucamanza yiyemeza guhamagaza James Kabarebe ngo yiregure imbere y’uwo mutangabuhamya.

Aha rero umuntu yakwibaza ati “ese ubufaransa bugereranywa na Lusofero bwagiye bwerekana uruhare rukomeye muri iyi dosiye, nibwo bwayibera  umucamanza?

Ibyo bikorwa bikomeye ni ibi bikurikira:

Gén. James Kabarebe ntacyo yajya gukora mu butabera bw’ubu Faransa

-Inshuro nyinshi icyo gihugu cyohereje ingabo mu Rwanda, nk’aho mu mu mwaka wa 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rwambikanye rutangijwe na FPR Inkotanyi, ubufaransa bwari bufitanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare,  bwohereje, ingabo zirwanira mu kirere 600, zitabara Habyarimana mu cyiswe Operation Noroit.

Bavuga ko icyo  gihe ngo icyabagenzaga ari ukurinda umutekano w’abanyamahanga bari mu Rwanda cyane abafaransa.

Gusa bakihagera, batangiye kujya bajya kuri za bariyeri, bagasaba abahisi n’abagenzi indangamuntu zabo, kandi hafi ya bose mu basabwaga indangamuntu bari abanyarwanda.

Aha umuntu yakwibaza niba umutekano w’abanyamahanga biganjemo abafaransa urindirwa kuri bariyeri iri ku giti cy’inyoni, cyangwa mu mpinga ya Shyorongi, n’ahandi hatandukanye.

Abafaransa babonye urwo rugamba batarubasha barakimirana basubira iwabo. Nyuma y’iraswa ry’iyo ndege yari itwaye Perezida Habyarimana, abafaransa bongeye kohereza ingabo ngo zije gucyura abanyamahanga bari mu Rwanda mu cyiswe Operation Amaryllis.  muri iyo operation Amaryllis niho abafaransa bahungishirije interahamwe n’abasirikare bari bakomeye kuri leta ya Habyarimana harimo Agathe Kanziga wari madame wa Habyarimana ubu ufite ubuhungiro mubufaransa , abo bose Abafaransa bagiye babanyuza mu bihugu bakoroneje harimo igihugu cya Kameruni na Centre-Afrique.

Abafaransa muri Zone Turquoise.

Bigeze muri Kamena 1994, Abafaransa bagaruka mu cyiswe Operation Turquoise.

N’ubwo basaba akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi kuza mu Rwanda, bavugaga ko baje guhagarika Jenoside, bageze mu Rwanda bashinga ibirindiro muri Perefegitura za Kibuye; Cyangugu na Gikongoro.

Iyi yabaye inzira y’abahungaga bo muri Ex-FAR, na Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, birukaga bagana mu cyahoze ari igihugu cya Zayire, nyuma yo gutsindwa urugamba rwo kubohora igihugu no guteshwa umugambi mubisha  barimo bashyira mu bikorwa wa Jenoside.

Iyo umuntu asubiye inyuma akareba, yasanga abafaransa ari bo bakoze icyiswe AMASASU (Alliance des Militaires Agaces par les Seculaires Actes Sournois des Unaristes), cyahoze muri Ex-FAR, cyari kigizwe n’abantu bumvaga ko mu Rwanda nta mututsi n’umwe wahaba.

Yasanga kandi abafaransa ari bo batangaga ibikoresho n’inyigisho, babiha abasirikare ba Habyarimana. Ibyo bigaragarira mu mafoto n’amabaruwa yagiye aboneka hirya no hino, ko abafaransa bakoranaga na Ex-FAR.

Nk’uko tumaze kubibona haruguru, uruhare rw’ubu Faransa muri zone Turquoise ntawe utaruzi.

Maping Report

Uruhare rw’ubufaransa muri Maping Report rurazwi, aho bavugaga ko u Rwanda rwakoze Jenoside. Iyo Maping Report abafaransa nibo bayenyegeje baranayikora ngo ko u Rwanda rwakoze Jenoside muri RDC.

Abafaransa na M23

Uruhare rw’ubufaransa mu ntambara ya M23, aha havugwa mo icyo gihugu; gifatanyije n’igihugu cya Tanzaniya yari inayoboye ingabo zarwanyije M23 n’igihugu cya Uganda, bose barwanyaga uwo mutwe wigometse ku butegetsi bwa RDC, ariko bafite umugambi wo gutsinda M23 bikaba inzira yo gukuraho ubutegetsi bw’i Kigali buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Uwashaka ibimenyetso kuri aya makuru yabibona, nk’ingendo abayobozi b’igihugu cya Tanzaniya bakoreraga mu bu Faransa; ishingwa rya RFI (Radio France Internationale) muri Tanzaniya kandi bizwi neza ko muri icyo gihugu hadakoreshwa ururimi rw’igifaransa; ahubwo wari umugambi ukomeye cyane wo kuzakoresha RFI muri iyo gahunda y’urugamba.Abafaransa bagize uruhare mu Guteranya u Rwanda n’u Burundi binyuze mu gihugu cya Tanzaniya; bifashishije perezida wariho icyo gihe witwaga Kikwete.

Ubufaransa muri Uganda

Muri wa mugambi mubisha w’Abafaransa umeze nk’uwa Lusofero ku Bamarayika Ubufaransa bwiyegereje igihugu cya Uganda mu rwego rwo gukorana ubucuruzi hagamijwe gukomeza guteranya ubugande n’u Rwanda.

bityo Uganda yegurira amariba ya Peteroli sosiyete yo mu bufaransa nka TOTAL; ubu bivugwa ko ingabo z’abafaransa zifasha mu myitozo ikaze ingabo z’abagande.

Ibi byose byerekana ko Gen. James Kabarebe, aramutse yitabye ubutabera bw’ubufaransa, byaba nk’aho Yezu Kirisitu yitabye Lusofero, kuko nta mugambi mwiza bamufitiye.

Abenshi banenga imyitwarire y’Abafaransa

Ibitangazwa n’abantu batandukanye ku myitwarire y’abafaransa,Umwanditsi w’ibitabo Jacques Morel yanditse icyitwa La France au Coeur du Jenocide, arasanga ibyerekanwe n’impuguke zibisabwe na Marc Trevidic na Natalie Poux, n’ubundi byari bisanzwe bizwi, ko indege yarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, batashakaga ko amasezerano ya Arusha ashyirwa mu bikorwa. Twabibutsa ko amasezerano ya Arusha yemereraga FPR minisiteri eshanu.

Ikindi abarashe indege ya Habyarimana bangaga kandi cyateganywaga n’amasezerano ya Arusha ni ukuvanga ingabo.

Arasanga rero gushinja Ex-FAR icyo gikorwa ari no kugishinja ubufaransa, kuko ku ruhande rumwe ari ingabo z’ubufaransa zayoboraga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, kandi zikanagira amakuru yose y’ubutasi.

Ku rundi ruhande, Jacques Morel arasanga abasirikare b’abanyarwanda ntibari bazi gukoresha ibibunda bya rutura bahabwaga n’abafaransa. None se bari kurasa misile bate? (ibi byavuzwe na Amb. Martres). Bishoboka cyane ko ari abahanga mu kurasa bene ibyo bisasu boherejwe n’abafaransa bari mu kigo cya Kanombe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane bw’akarere, Louise Mushikiwabo, abinyujije kuri Twitter, atangaza ko u Rwanda rurambiwe iyi myitwarire y’u Bufaransa yo kwiyoberanya mu mwambaro w’ubutabera bugahimba ibirego by’ibinyoma ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Aragira ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Madamu Mushikiwabo asanga mu bigaragara hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa

Hagati aho u Rwanda rwahamagaje Ambasaderi warwo mu bu Faransa, Jacques Kabale, yahamagajwe i Kigali by’igihe gito.

Ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko hari amakuru gifite, ko guhamagaza uyu mu ambasaderi ari ikimenyetso ntakuka ko umubano w’ibihugu byombi waba uri kugana ku musozo.

Ambasaderi w’u Rwanda ahagamajwe nyuma y’uko kuva mu 2015 u Bufaransa nta ambasaderi bugira i Kigali nyuma y’aho uwari uhari Michel Flesch agiriye mu kiruhuko.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, aherutse gutangaza ko abacamanza b’Abafaransa bakomeza gushinja abayobozi b’u Rwanda kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bagamije guhoza ibirego ku Rwanda ngo himwe amaso uruhare icyo gihugu cyagize mu bihe byabanjirije Jenoside n’igihe yakorwaga.

Asanga ari ukuboko guhishe, gufite inyungu mu kuba ibi bintu byabaho ubuziraherezo, hagamijwe gushyira kuri FPR ibirego bidafite ishingiro mu gihe kirekire gishoboka.

Amwe mu mashyaka aramagana Abafaransa

Hagati aho amashayaka ya UDPR (Union Democratique du Peuple Rwandais) na PSR (Parti Socialiste Rwandais) yishyize hamwe ngo asabe uburenganzira bwo kwigaragambya, yamagana ubukoloni bushya bw’abafaransa, n’ubwirasi (arrogance), igihugu cy’ubufaransa gishyira ku bayobozi b’u Rwanda.

Abafaransa nibo bakwiye kubazwa ibijyanye n’iraswa ry’indege ya Habyarimana

Aya mashyaka arahamagarira abanyarwanda mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, guhagurukira rimwe bagashyigikira Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda James Kabarebe, kubera ibirego by’umucamanza w’umufaransa Jean Marc Herbaut, ushinja Gen. James Kabarebe kuba mu bazanye misile zahanuye indege ya Habyarimana.

Reka dusoze iyi nyandiko yacu tuvuga ko n’ubwo u Rwanda rubigendamo gahoro, rukwiye kwamagana ubufaransa rukava muri iyi dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kuko ni rwo rufatwa n’ibimenyetso by’ihanurwa ry’iyo ndege.

Ni bwo bubitse boite noire y’iyo ndege; icya kabiri ibisasu byahanuye iyo ndege ni bo babirashe kuko bakoranaga na Col. Theoneste Bagosora, ndetse ko n’umugambi wo kugira ngo Habyarimana yicwe bawurimo. Cyane cyane ko Bagosora, icyo gihe wasaga n’aho asigaye ku butegetsi yohereje hanze uwari umugaba mukuru w’ingabo icyo gihe, n’uwari ushinzwe Logistique nawe amwohereza muri Cameroun asigara ari mu gihugu wenyine yica agakiza. Hari kandi n’amakuru avuga ko bon de commande ya misile zarashe Habyarimana yakozwe na Col. Bagosora.

U Rwanda rero rukwiye gusaba ko ubufaransa bwava muri iyo dosiye byaba ngombwa ko ikurikiranwa, igahabwa urukiko rutagira aho rubogamiye.

Ntalindwa Theodore

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top