Amakuru

Gakenke ku isonga mu bijyanye n’ubwitabire bwa Mituweli

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru. Aka karere gafite ibigo nderabuzima 23, niko karangaje imbere y’utundi turere tw’u Rwanda mu kwitabira gutanga imisanzu ya Mituweli.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga kwa 2015, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, cyatangiye kwakira no gucunga imisanzu y’bwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rya Mituweli muri RSSB, buri munyamurango wa Mituweli agomba kuba yarangije gutanga umusanzu we muri Mituweli mbere y’italiki ya mbere Nyakanga buri mwaka, kugirango ashobore kwivuza.Ibyo rero akarere ka Gakenke kabyakiriye vuba karabyitabira.

Gatera Jonathan
Umuyobozi Mukuru wa RSSB

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubukangurambaga mu bijyanye na Mituweli muri RSSB, Nzahumunyurwa Pierre Claver, kugeza kuwa 05 Ugushyingo 2017, akarere ka Gakenke kari aka mbere gafite ubwitabire buhwanye na 90%; Nyamasheke ikakagwa mu ntege n’ubwitabire bwa 87,6%; Burera ni iya gatatu ikagira ubwitabire bwa 83,5 mu gihe uturere twa Gicumbi na Gisagara tunganya ubwitabire tunahurira ku mwanya wa kane.

Uturere turi inyuma y’utundi ni Kamonyi ya 26 n’ubwitabire bwa 70,6%; Huye ya 27 ikagira ubwitabire bwa 67,9%; Nyamagabe na Rutsiro bigonganira ku mwanya wa 28 n’ubwitabire bwa 66,9 nako akarere gaheruka utundi ni Nyaruguru ifite ubwitabire bwa 65,9%

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, butangaza ko mu bigo Nderabuzima bikari mo uko ari 23, hari bitatu bidafite abakozi ba RSSB, bareba ibya Mituweli.

Bwana Nzahumunyurwa avuga ko abakozi ba RSSB bakorera ku bigo nderabuzima, ari abatanzwe n’uturere, RSSB ikaba nta bandi yashyizemo.

Arasanga ibigo nderabuzima bidafite abakozi ba RSSB biterwa n’uko ari bishya byavutse vuba, akabizeza ariko ko icyo kibazo kitazatinda kubonerwa igisubizo, kuko ubu batangiye gushyira mo abandi bakozi kandi ibijyanye no gutanga akazi biri hafi kurangira.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu karere ka Gakenke, Hategekimana Theogene, avuga ubushake bw’abayobozi no gutegura abaturage ari byo bibashyize ku isonga.

Aragira ati “Ibanga nta rindi ni ubushake bw’ubuyobozi kuva kuri Meya, n’abamufasha, bakurikirana buri munsi uko ibikorwa byo gutanga Mituweli bigende, bakava mu biro bakamanuka bakegera abaturage babakangurira kwita ku buzima bwabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias

Akomeza avuga ko abaturage b’akarere ka Gakenke bamaze kuzamura imyumvire, kuko batangira kwitegura umwaka wa mituweli kuva mu kwezi kwa Mutarama bagenda bazigama amafaranga mu bimina, byagera muri Kamena cyangwa Nyakanga bakagabana aribyo bita kwesa imihigo, bityo bagasanga umuntu amaze kugira amafaranga yishyurira umuryango we.

Imirenge ya Ruli na Coko niyo irangaje imbere y’indi mirenge yo mu karere ka Gakenke mu bwitabire, kuko yamaze kuzuza 100%

Hategekimana akomeza atangaza ko hakiri abantu bake, bavuga ko nta musanzu wa Mituweli batanga kuko batajya barwara. Aremeza ko ubukangurambaga ubu bwerekeye kuri abo bantu, ku buryo mu mpera z’ukwezi kwa Ukuboza 2017 cyangwa se mu ntango z’ukwa Mutarama 2018, aka karere kazaba gafite ubwitabire bwa Mituweli 100%

Umuntu aramutse agendeye ku bwitabire bw’uturere, intara y’amajyaruguru ni yo iri imbere, kuko mu turere dutanu twa mbere ifite mo dutatu, mu gihe iy’amajyepfo yo iri ku mwanya wa nyuma kuko mu turere dutanu twa nyuma tune ari utwayo.

Umuyobozi wa Biomedical Services muri RBC Dr. Jean Baptiste Mazarati, ashimira ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, kuba abaturage b’akarere bayobora bageze ku kigero cya 90% mu gutanga imisanzu ya Mituweli.

Dr Jean Baptiste Mazarati

Yizeza abaturage ko igihe bagize uko bagira, MINISANTE yiteguye kubagira bazima kuko u Rwanda ari ruzima.

 

 

 

Twifuje kuvugana n’abayobozi b’uturere twa Nyaruguru (Habitegeko Francis) na Nyamagabe (Mugisha Phirbert), ngo tumenye ingorane bagize, uwashoboye kutuvugisha ni uw’Akarere ka Nyaruguru Francis Habitegeko, watubwiye ko ari mu kiruhuko cy’akazi ariko atubwira kuvugana Visi Meya, ntiyabasha kutuvugisha, ariko turacyamutegereje, bityo ubutaha tuzabagezaho inkuru irambuye kandi icukumbuye.

 

Bimenyimana J.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top