Amakuru

Abantu barenga ibihumbi 200 bagendana diyabeti batabizi

Indwara ya Diyabete ihangayikshije isi kuko ikomeje kuzamura ubukana, ibyo kandi bikaba bibi kurushaho, kuko abenshi mubarwaye iyo ndwara bativuza kuko batazi ko bayirwaye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zitandura cyane cyane Diyabete, wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Cyabingo mu kigo Nderabuzimma cya Cyabingo.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ishami rya Biomedical Services muri RBC Dr. Jean Baptiste Mazarati, guhita mo kwizihiriza uyu munsi mu karere ka Gakenke, ni ukugira ngo n’abatuye mu cyaro, bamenye ko kwirinda indwara zitandura nabo bibareba.

Dr. Mazarati atangaza ko indwara zitandura ni mbi nk’indwara zandura. Akomeza avuga ko hari igihe abantu bibeshya ko utarwaye SIDA; Maraliya cyangwa igituntu, ngo uwo muntu aba ari muzima, nyamara abenshi begendana indwara zitandura.

Aragira  ati “indwara ya diyabeti ni indwara tutitaho cyane, kubera ko tubanza kugira ngo ni indwara y’abakire. Abakire barya neza bakarya bakarengwa bakagira abana b’ibibonge, hanyuma tukavug ko ari bo bashobora kurwara Diyabete. Ariko Diyabete ni indwara ishobora gufata buri muntu wese”

Akomeza ahamagarira abanyarwanda kurwanya indwara ya Diyabeti birinda kwifata nabi cyane cyane birindwa kunywa itabi; inzoga banywa mu kajagari kandi bagakora imyitozo ngororamubiri.

Crispin Gishoma Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda, arasaba abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diyabete

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke Uwimana Catherine, avuga ko indwara ziganje muri ako karere ari indwara z’ubuhumekero; indwara z’amenyo; Malariya n’indwara ziterwa n’isuku nke.

Akomeza avuga ko n’indwara zitandura kimwe n’ahandi hose mu gihugu, no mu karere ka Gakenke, umubare w’abazirwaye ukomeje kuzamuka.

Avuga ko mu mwaka wa 2005, aka karere kari gafite abarwayi b’indwara nk’izo 800 mu gihe mu mwaka wa 2017, ako karere kabarirwa mo abarwaye indwara zitandura 1467 kandi 400 muri abo barwayi bitabwaho n’ibigo nderabuzima. Iyo birenze ubushobozi bw’ibigo nderabuzima bohererezwa ku bitaro bya Nemba, ibitaro naby byabona batangiye kwijajara bikabohereza ku bigo bderabuzima ngo bakurikiranwe na byo.

Avuga ko imbogamizi ikomeye, ari uko abaturage bataritabira kwisuzumisha, kuko muri abo barwayi, abisuzumisha ari 4.6%.

Bamwe mu baturage baganira n’ikinyamakuru Umwezi, bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’indwara zitandura, bakemeza ariko ko bakigenda biguruntege mu rwego rwo kwirinda, kandi ko imirimo myinshi bagira, ibabuza kwitabira kwisuzumisha.

Mukangemanyi Ansila, avuga  ko ari ubwa mbere agannye ivuriro ajya kwisuzumisha, ariko ko yari maze kumva abajyanama b’ubuzima  barenze umwe bari barabimubwiye.

Avuga ko abageze mu zabukuru bahaagariwe kitabira kwipimisha izo ndwara.

Crispin Gishoma Umuyobozi w’abarwayi ba Diyabete mu Rwanda, avuga ko kwirinda iyi ndwara byakagombye kuba kuba ibya buri munyarwanda kuko igira uruhare runini mu idindira ry’iterambere mu muryango by’umwihariko n’igihugu muri rusange.

Arasanga abanyarwanda bakwiye kwitabira kwisuzumisha ngo bamenye ko batarwaye iyi ndwara.

Dr. Jean Baptiste Mazarati Umuyobozi wa Biomedical muri RBC arasaba abanyarwanda kwirinda Diyabeti

Avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013, 3% b’abantu bakuru barwaye Diyabeti, ni ukuvuga ababarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 300, kandi abajya kwivuza batarenga ibihumbi 70, bivuga ko abasigaye bayigendana batabizi.

Imirire mibi ni kimwe mu bitera indwara zitandura, iyi mirire kandi ntisobanuye kubura ibyo kurya gusa, ahubwo no kurya ibyitwa byiza bikarenza urugero nabwo ari imirire mibi. Ikindi kudakora imyitozo ngoraramubiri nabyo ni kimwe mu bituma izo ndwara ziyongera.

Bimenyimana J.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top