Amakuru

Abantu biyitirira gukorera REG barahemukira abaturage

Ubuyobozi bw’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi REG barasaba abaturage kuba maso bamagana abitwa abahigi.

Abahigi ni abantu biyitirira gukorera REG bakishora mu bikorwa byo guha abaturage amashanyarazi, burira amapoto ndetse bagaca n’insinga z’amashanyarazi bikaza kuva mo intandaro yo kuhasiga ubuzima.

Umwaka wa 2017 wumvikanye mo abantu bahitanywe n’umuriro w’amashanyarazi mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ubuyobozi bwa REG buvuga ko intandaro ari abo bahigi, bashaka kungukira mu buryo butemewe.

Izo ndonke zitemewe, zisiga inzirakarengane z’abaturage zigirwa ho ingaruka n’ibyo bikorwa kuko biba byarakoranywe ubuswa.

Ubuyoboi bwa REG butangaza ko ibyo bikorwa bitemewe kandi ari bibi cyane, kuko hari ingero nyishi z’abo bimaze guhitana

Umuyobozi wa EUCEL, Maj. ENG. Kalisa Jean Claude avuga ko bakuye ho amafaranga bajyaga basaba abahabwa amashayarazi.

Akomeza avuga ko nta mpamvu n’imwe ituma abaturage bakoresha abahigi. Ikibabaje ni uko abo ba tekinisiye bakoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ari na byo bivamo intandaro y’inkongi za hato na hato zidasobanutse.

Amashanyarazi yangizwa n’abahigi

Ikigo gishinzwe ikwirakwiza ry’amashanyarazi mu Rwanda REG kivugako kiri gukora ubukangurambaga bahamagarira abaturarwanda kwamagana izo nyangabirama.

Babasaba ko umuntu bazabona akora amashanyarazi atambaye umwambaro wabigenewe n’ikarita byombi bitangwa na REG /EUCEL/EDCL, bihutira kubimenyenisha inzego zibishinzwe bifashishije umurongo wa telefoni utishyurwa 3535

Ibikorwa nk’ibi bimaze kwangiza ibikorwaremezo, byagaragaye cyane mu turere twa Gasabo; Musanze na Rusizi

Carine Kayitesi

 

 

IZASOMWE CYANE

To Top