Amakuru

Rulindo: Abagabo batera inda abakobwa barahagurukiwe

 

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rulindo, Intara y’amajyaruguru baravuga ko bashimishijwe n’umwanzuro Leta yafashe wo gukurikirana abagabo batera abana b’abakobwa inda bakabatererana

Ibi bivuzwe nyuma yuko iki kibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda zitateguwe  gifatiye indi ntera mu Rwanda, gutyo  mu rwego rwo kugabanya umubare w’aba bana batwara inda zitateguwe Leta ikaba yarafashe umwanzuro wo gushakisha n’abo bagabo bazibatera  kuko hari igihe ba nyiri kuziterwa baryumaho ntibavuge ababateye inda kandi aribo bagerwaho n’ingaruka zo gutwita nko gufatwa nabi mu miryango .

Uyu mwanzuro ufashwe  nyuma yo kubona ko abo bagabo bazibatera, bagenda bagaterera agati mu ryinyo, maze umukobwa agasigara ahanganye n’ingaruka zo gutwita no kwita ku wo abyaye wenyine.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimiye uyu mwanzuro  kuko nta mpamvu yo guhishira umugabo wateye inda umwana w’umukobwa kuko  ingaruka zirengere umuntu umwe kandi baba babikoze bombi,

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi J.M.V, yemeza  aremeza ko uyu mwanzuro uzatuma umubare w’abakobwa baterwa inda ugabanuka kuko  aramutse umugabo waeye inda umwana w’umukobwa naramuka   amenyekanyeazashyirwa ahagaragara kandi agasabwa gukurikirana uburere bw’umwana..

Imibare itangwa n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango (Gender Monitoring Office), igaragaza ko umwaka ushize wa 2016 abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato, barenga  ibihumbi 10 naho mu Karere ka Rulindo honyine hakaba harabaruwe abana 441 bazwi batewe inda kandi babyariye kwa muganga,

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top