Amakuru

Ruhango : Ababyeyi basabwe gutoza abana kugira isuku kuva bakiri bato

Mu butumwa abitabiriye umuganda rusange w’ukwezi k’Ukwakira 2017 wakorerwe mu mudugudu wa Bugari, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango bagejejweho n’Intumwa ya rubanda mu Mutwe wa Sena mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Senateri Mukasine Marie Claire, yavuze ko abaturage bagomba kwita ku isuku, kuyigira umuco, gutoza abana umuco w’isuku kuva bakiri bato.

Iyi mvugo ivugwa kenshi ikumvwa  n’abantu mu ngeri zinyuranye, abakuru, abato abize amashuri ahanitse, abize aciriritse, abarangije abanza n’abayacikije ndetse ahari n’abatarigishijwe na mwarimu.

Binavugwa kenshi ko hariho indwara nyinshi zizahaza ubuzima bw’abantu mu gihe byashobokaga kuzirinda binyuze mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’isuku.

Ku rundi ruhande ariko, Leta y’u Rwanda ishaka ko buri Munywanda wese agira ubuzima buzira umuze, ari nayo mpamvu yashyizeho ingamba nyinshi zigamije kubungabunga ubuzima kuri buri wese, abakuru n’abato, abishoboye n’abakene, bakikamakza  Kwimakaza isuku no kuyigira umuco bikaba imwe mu ngamba zishyizwe imbere muri urwo rugamba rwo gusigasira ubuzima bw’Abanyarwanda.

Abaturage ba Ruhango bateze ubutumwa bagezwaho

Agira ati, “U Rwanda, rwateye mu bijyanye n’isuku mu mihanda y’imijyi, imbuga zitoshye no guca ikoreshwa amashashi yangiza ibidukikije, ku buryo amahanga asigaye asimburana kuza kwigira ku Rwanda.”

Akomeza avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa,nyamara hari  ahatagaragarira buri wese isuku  ikaba ikiri nkeya cyane  iracyari nke cyan ikaba ariyo mpamvu buri wese asabwa ko isuku yayigira umuco.

Ati ,“Turifuza ko isuku ikomeza igashinga imizi hose, isuku y’abana  bacu, isuku ku mubiri, isuku mu ngo, isuku  mu byo dukoresha, ahantu hahurira abantu benshi, ku mashuri, kwa muganga, mu masoko, n’ahandi. Isuku dukwiye kuyimakaza ikaba umuco”.

Yibutsa ko ibukije kugira isuku nta kindi bisaba uretse guhindura imyumvire, no guhindura imigirire kuko ntibisaba umuterankunga waba ufite amikoro menshi, waba ufite make, isuku urayishinzwe kandi ushobora kuyimakaza aho uri, aho uba n’ahagukikije”.

Akomeza avuga ko uko isuku twayigezeho mu bigaragarira amaso bihuruza n’amahanga akaza kureba uko byagenze ariko twisuzume tuyigeze no mu ngo iwacu, tugire isuku mu bikoresho dukoresha, isuku y’amazi, isuku y’aho turara”.

Senateri Mukasine Marie Claire, akangurira   ababyeyi kugirira abana babo isuku no gufatanya n’abarimu gutoza abana umuco w’isuku bakiri bato kuko mu bana turacyabona abana batoga, abana basa nabi kandi byakabaye ko  nta mwana w’umunyarwanda ukwiye gusa nabi.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top