Amakuru

Ubuki bugira uruhare mu kuvura indwara zirenga 50

Urubuga rwa internet honey-health ruvuga ko ubuki ari kimwe mu biribwa no mu binyobwa biryoha, bifite intungamubiri nyinshi, nka vitamini B1, B2, B3, B5, B6, C ndetse na Iode hamwe na zinc, na byo bibubonekamo ku rugero ruto. Bukaba buri mu bivamo imiti ivura indwara nyinshi, harimo indwara y’umwijima, giripe, ibicurane n’izindi.

Dr Paul Juan, umuhanga wakoze ubushakashatsi ku buki avuga ko ibikomoka ku nzuki bikoreshwa mu buvuzi bw’indwara zirenga 50 zirimo asima, indwara zo mu muhogo, iz’uruhu, izo mu kanwa, ubushye, kubabara mu mutwe, inkorora, kugenda buhoro kw’amaraso mu mitsi cyangwa umuvuduko ukabije w’amaraso ( hypotension na hypertension), indwara y’umwijima, giripe, ibicurane, umunaniro n’izindi.


Imisemburo imwe n’imwe umuntu akenera mu mubiri na yo ibubonekamo nk’uko abyemeza. “ Uretse kuba ubuki bwakoreshwa nk’ikiribwa cyangwa ikinyobwa, bukanakoreshwa hategurwa ibindi biribwa bifatirwa hamwe na bwo, ni n’umuti ukomeye ku ndwara zimwe na zimwe abantu bahura na zo”.
Imbuga honey-health ndetse na bees-online nazo zisobanura ko ubuki ari umuti ukomeye, kuko bwifashishwa mu kuvura ubushye, aho muri Irak bukoreshwa havurwa ibikomere ku bana. “ Bwifashishwa havurwa ibikomere muri rusange, kuko bwica udukoko tunyuranye dushobora kuboneka hejuru cyangwa mu gikomere imbere ”.
Ubuki bushobora gutuma ubwonko bw’umuntu butuza, bikaba byagabanya ububabare umuntu ashobora kuba yiyumvamo, nk’ubwo mu gifu. Kuba udukoko twinshi tutakurira mu buki, Ibyo bituma bukorwamo amavuta menshi yo kwisiga, kuko bushobora kurinda uruhu no gutuma rukura neza.
Ubuki bwifashishwa mu kuvura indwara y’impiswi cyangwa umuntu yagize ikibazo cyo kuruka bikamuviramo gutakaza amazi menshi mu mubiri. Ubuki kandi bufasha kugarura amazi mu mubiri, bugakiza ikibazo cy’umwuma umuntu aba yatewe n’uko gutakaza amazi bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubuki buvura indwara y’umutima, indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’indwara yo mu mara, kuko bufite ubushobozi bwo guhindura isukari ya fructosemu yindi yiwa glucose igira akamaro mu gufasha amara n’igifu gukora neza. Ubuki bushobora guhembura umuntu wanyoye inzoga nyinshi zigatinda kumushiramo afashe gusa utuyiko tubiri tw’ubuki akatuvanga n’igice cy’igikombe cy’umutobe w’amacunga ndetse n’igice cya yawurute nyuma akanywa, ubundi mu gihe gito zikaba zimushizemo

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top