Amakuru

Nyagatare:Minisitiri w’Intebe yatangije Igihembwe cyo gutera amashyamba

Ku itariki ya 28 Ukwakira 2017,Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyagatare haterwa  ibiti ku buso bwa hegitari 30 mu kagari ka Rutaraka..

Minisitiri w’Intebe Ngirebnte Edouard, asaba ko ibiti biterwa birindwa kononwa kandi hakanashakishwa izindi ngufu zikoreshwa mu gucana zigasimbura ibiti byakoressha kandi   ko hakoreshwa gas na biogas ku batuye mu cyaro mu rwego rwo kugabanya ibiti bicanwa no kurengera ibidukikije muri rusange.

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, atera igiti

Kuri uyu munsi watangijweho Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018 wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Amashyamba, Inkingi y’iterambere rirambye”.

Nyakubahwa Ministiri w’Intebe Ngirente Edouard, agaruka ku kamaro k’ibiti n’amashyamba harimo gutanga imvura, imbuto ziribwa, imiti n’ibicanwa anasaba kubirinda no kubitera ku bwinshi na cyane ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gutera ibiti ku buso bungana na 30%.

Muri uyu mwaka, mu karere ka Nyagatare hateganyijwe guterwa ibiti by’amashyamba 572,294, ibiti bivangwa n’imyaka 371.252 hamwe n’ibitanga imbuto ziribwa 28.000.

Uretse gutangiza Igihembwe cyo gutera amashyamba 2017/2018, Minisitiri w’Intebe  yanasuye uruganda rukora amakaro mu mabuye ya granite rukorera mu karere ka Nyagatare agaragarizwa uko rukora n’aho rukura amabuye rukoresha.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top