Amakuru

Nyarugenge : Koperative Mbahafi ikomeje gukataza mu iterambere

 

Abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali bibumbiye muri Koperative Mba Hafi baremeza ko bakomeje gahunda yo  kubyaza umusasaruro wo kwibumbira hamwe bakora ibikorwa biganisha ku iterambere

Ibi bongeye kubishimangira tariki ya  30 Ukwakira 2017 mu nama rusange ya Koperative Mbahafi igamije gusuzuma aho bageze n’uko bahagaze mu mikorere n’iterambere rya Koperative.

Muri iyi nama bunguranye ibitekerezo ku mikorere ya koperative n’imikoranire myiza hagati y’ubuyobozi bwayo n’abanyamuryango ndetse n’inzego zishinzwe imikorere y’abamotari (RURA ne Polisi) basanga ari ngombwa gukomeza  kurangwa n’ubufatanye no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo.

Habaye kandi  amatora y’abagize ubuyobozi bwa Koperative Mbahafi,abanyamuryango bakaba barakomeje kugirira icyizere cyo kubayobora Ndayambaje Jean Pierre wari usanzwe ari Perezida wa Koperative  na bamwe mubo basanzwe bfatanyije ubuyobozi kubera imikorere myiza iganda ibaranga umunsi ku wundi.

Abagize komite nyobozi batowe hari Ndayambajge- Ndekezi Jean Pierre, Perezida, Uwamahoro Jean Bosco, Visi-Perezida,Mukeshimana Félicien, Umunyamabanga (Secrétaire),Umujyanama, Nduwumwe Jean Bosco,M.Maurice, yatowe mu bugenzuzi.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Mba Hafi, Ndayambaje Jean Pierre, avuga ko batazahswema gushaka iyatuma koperative ikataza mu iterambere kuko   icyo bashyize imbere ari   uguteza imbere abanyamuryango kandi bakabikora bafatanije n’abanyamuryango bose  bagafatana  urunana  ibyemezo bigasyirwa mu bikorwa bafatanije bose.

Ndayambaje-Ndekezi Jean Pierre, Perezida wa Koperative Mbahafi

Agira ati,  ibyo twifuza kugeraho   we nka komite ntitwabyishoboza  ubwacu  ahubwo tugomba gufatanya n’ abanyamuryango bose. Ndasaba  abanyamuryango gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu muhanda, birinda urugomo n’izindi ngeso mbi zidakwiriye kuranga umumotari wo muri koperative Mbahafi.”

Mukeshimana Félicien, umwe mu banyamuryango ba Koperative Mbahafi, avuga ko kuyibamo ari iby’igiro gikomeye.

Agira ati, “Kwishyira hamwe muri koperative Mbahafi,  bizatuma tugumbya kubasha kwiteza imbere  na gahunda twashyize mu bikorwa bitaganyijwe tuka tugomba kuzigeraho  ukobyagenda kose nkurikije uko twabiharukye twese.”

Akomeza avuga ko yahisemo  gutwara moto abikunze  kandi abona ari akazi nk’akandi kuko  kamutungiye umuryango kabasha no kugenda atera  imbere mu bikorwa bitandukanye.

Ariane na Clarisse, abakozi bahoraho ba Koperative Mbahafi, bavuga ko basanga muri koperative Mbahafi nta kibazo kuko bakorana neza kandi bakuzuzanya. Bagira bati,” niyo hari ikibazo  umuntu ahuye nacyo umuntu akigeza  ku buyobozi ,bukagishakira igisubizo kiboneye  bukihutira kugikemura bidatinze buri wese agakora yumva atekanye muri we.”

Muri iyi nama rusange, abanyamuryango bafashe umwanzuro bemeza ko mu gushaka icyatuma Koperative Mbahafi itera imbere , bagomba gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere bagomba kugeraho (Plan d’action) bemeza ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 muri Werurwe  bazafungura  uburiro (Restaurant Mbahafi) aho abamotari n’abandi bantu bose bibishaka bazajya  bajya kurira naho mu kwezi k’ukuboza 2018 bakazaba bafunguye aho bogereza imodoka (Ikinamba), ibyo bikorwa byombi ibyo bikorwa byombi bikazongera umusaruro uzajya ubivamo ukazaja fasha koperative mu iterambere ryayo.

Koperative Mba Hafi yashinzwe mu mwaka wa 2014, igizwe n’abanyamuryango 20 , kuri ubu bakaba  barenga abamotari  barenga  800 buri wese akaba asabwa gutanga umugabane umwwemerera  kuba umunyamuryango.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top