AMAKURU MUTURERE

Rulindo : Abavuzi Gakondo batanze ubwisungane (mituweli ku baturage batishoboye

Abavuzi gakondo  bo mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, baoze igikorwo cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ku batarage batishoboye  mu rwego rw’ufatanye mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Iki gitekerezo cy’abavuzi gakondo cyashyizwe mu bikorwa biturutse ku bukangurambaga bwa kozwe n’uwitwa Habumuremyi Innocent, umuvuzi gakondo  ukomoka mu murenge wa Base, Akarere ka Ruindo, akaba afite n’Ivuriro gakondo rikorer mu mudugudu wa Buhoro, Akagali ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge.

Imiti gakondo yunganira ubuvuzi bwa kizungu

Ubu bufasha bwo guha aba baturage ubwisungane mu kwivuza, bwattanzwe hashigiwe ku baruwa nomero 1346/07.04.0101 yo kuwa 24 Nyakanga 2017, Umunyamabanga Nshongwabikorwa w’Uurenge wa Base, mu karere ka Rulindo, Mvumvinezayimana Fiacre, yanikiye uhagarariye abavuzi ba gihanga mu Karere  ka Rulindo amugezeho urutondo rw’abasabirwa kurihirwa ubwisungane mu kwivuza.

Uru rutonde  rwashyizweho umukono na Hakizimana Innocent , ushinzwe imibereho y’Abaturage mu murenge wa Base, rugaragaraho abaturage bagera kuri 35 baturuka mu Kagali ka Cyohoha, Nyangoyi, Bukangano na Kabingo.

Habumuremyi Innocent, Umuvuzi gakondo uhagarariye abavuzi mu Karere ka Rulindo, avuga ko batanze ubu bbwisengane kugirango bafashe abaturage batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza bakaba bishibmira iki gikorwa kuko cyakorowe neza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo kandi ko bazakomeza gufatanya n’Akarere mu iterambere ryako mu  bushobozi bafite.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top