AMAHANGA

Museveni abaye aka wa mugani ngo akaboko kafashe ingoma kayirekura gacitse

Mu numero yacu iheruka twabagejeje ho abaperezida bayobora bimwe mu bihugu bya Afurika bakuze cyane, kandi abenshi muri bo bamaze imyaka myinshi bayobora ibyo bihugu.

Abenshi muri abo bakambwe ntibarashira inyota y’ubutegetsi, ari yo mpamvu  hari abatangiye guteganya uko babugumaho, kandi mu byo bateganya hari mo no guhindura itegeko nshinga, ngo barikure mo inzitizi zabakumira, zibabuza kongera kwiyamamaza.

Museveni abangamiwe n’ingingo ya 102

Umwe muri abo bakambwe ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, abumazeho imyaka 31, kandi arayobora manda ye ya gatanu.

Uyu musaza ugwije imyaka 73 y’amavuko, abaye aka ya mvugo y’abanyarwanda ngo “akaboko kafashe ingoma kayirekura gacitse”.

Ubwo manda ayobora ubu izaba irangiye mu mwaka wa 2021, Museveni azaba agize imyaka 77 y’amavuko, kandi ngo arumva agifite akabaraga, n’ubwo nta nama yitabira ngo ayumve yose, kuko igice cyayo kinini kiba ari mu rinini.

Perezida Museveni arifuza manda ya gatandatu, ariko abangamiwe n’ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga ry’igihugu ayoboye, mu gace kayo ka B ibuza umuntu wese uhatanira kuyobora Uganda, kwiyamamaza ari munsi y’imyaka 35, cyangwa arengeje 75.

Ni muri urwo rwego Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) bumvikanye ku kujyana umushinga w’itegeko, basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka.

Umushinga w’itegeko ushyigikiwe n’abadepite 200 ba NRM, ugamije guhindura ingingo ya 102 y’itegeko nshinga rya Uganda, bifuza gukura mo cyane cyane biboneka mu gace ka B k’iyo ngingo.

Umushinga wo guhindura Itegek nshinga ubageze imbere, Abadepite b’abagande bananirwa kumvijana intambara irarota. Abashinzwe umutekano nibo baje guhosha urwo rugamba

Igihe byaba byemewe n’Inteko Nshingamategeko, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze kugeza imyaka 73 yazemererwa kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021. N’ubwo abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi bafite ubwiganze mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda, bakaba bashobora gutora bemeza uyu mushinga wo guhindura itegeko Nshinga, amakuru aturuka mu Nteko ya Uganda, aravuga avuga ko hari bamwe batabikozwa ndetse ngo baba barabyanze haba mu Badepite na bamwe mu bari muri Guverinoma.

Umwe mu Badepite bashyigikiye guhindura ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga, avuga ko igitekerezo cyaje nyuma yo gusanga muri Uganda hatari abantu benshi bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu ngo gitere imbere.

Undi mudepite udashyigikiye iki gitekerezo atangariza BBC ishami rya  Kampala ko uyu mushinga w’itegeko udashobora kujyanwa mu Nteko ishinga amategeko hatabanje kubaho kamarampaka (Referendum) mu batuye Uganda.

Abadepite ba NRM bavuga ko icyifuzo cyo kugeza umushinga w’iri tegeko ku bagize Inteko ishinga amategeko kizabashyikirizwa bitarenze icyumweru.

Hagati aho ibyo mu nteko ishinga Amategeko ya Uganda byabaye ibindi bindi, bakimara kumva iby’uwo mushinga, ibyari inama bayabaye isoko, cyangwa itsimbaniro, kuko inama yari kubahuza itabaye, ahubwo barwanye bikomeye, ibintu barabimenagura, ab’intege nke bahahurira n’akaga gakomeye.

Perezida wa Uganda ntashaka kuva ku butegetsi. Arashaka manda ya gatandatu

Muri Africa hakunze kumvikana bamwe mu Bakuru b’ibihugu basanze inzira ya nyuma yo kuguma ku butegetsi ari uguhindura zimwe mu ngingo zabakumira  kongera kwiyamamaza ahanini bishingiye ku kutarenza umubare wa manda ariko muri Uganda ho inzitizi ibaye  imyaka.

Si Uganda gusa yaba ihinduye itegeko nshinga kubera imyaka, kuko na Congo iyobowe na Denis Sassou Nguesso nayo yarihinduye, kuko Perezida Nguesso agombaga kuba ari hejuru y’imyaka 70 ubwo manda ye yari kuba irangiye, aza guhidura itegeko shinga ngo akuremo inzitizi y’imyaka.

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umwezi kandi aravuga ko Robert Mugabe yaba nawe ari mu nzira zo kongera kwiyamamaza n’ubwo afite imyaka 94.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top