Amakuru

Kuva mu myaka ya 1980 Umuryango wa Rwigara wabereye Leta y’u Rwanda umuzigo uremereye

Ubundi ikiranga umuturag mwiza ku isi yose ni ugukiriza gahunda za Leta, nayo ikarinda abaturage bayo. Kimwe kandi kizwi ku isi yose ni uko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Mu rwego rwo guca umuco wo kudahana Leta y’u Rwanda isaba abaturage kutitwaza kutamenya amategeko ngo bishore mu byaha.

Inkuru irikuvugwa mu itangazamakuru ryaba mpuzamahanga, cyangwa iry’u Rwanda, ni iy’umuryango wa Rwigara, wajyanywe kuri Polisi ku ngufu, kubera ko wanze kwitaba ku neza nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu.

Bijya gutangira, byabanje guhwihwiswa ko uyu muryango waba waburiwe irengero ndetse bamwe bakavuga ko waba warashimuswe, Adeline Rwigara we, akavuga ko bafangiwe mu rugo rwabo, ngo bamze icyumweru cyose bari mo amapingu. Ndetse haza no kumvikana amakuru ko ngo haba hari  abajepe uwo muryango wavugaga ko bahora inyuma y’igipangu cyawo, ngo banashatse kurasa abanyamakuru nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, gusa byaje kumenyekana binyuze ku Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, ko uwo muryango utigeze uva mu rugo rwawo, kandi ko nta n’abajepe bageze aho, ahubwo ko uwo muryango wariho mu bwisanzure.

Mu minsi mike ishize rero, nibwo uyu muryango wajyanywe kuri Polisi ku ngufu, kuko wahamagajwe ku neza ngo ubazwe ibijyanye n’ibyo ukurikiranyweho ntiwitabe, nk’uko bitangazwa na ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi bageze kwa Rwigara barakomanga babura uwabakingurira,  nibwo binjiye mu rugo ku mbaraga, bakoresheje urwego. Aba bapolisi bahahuriye n’umurimo ukomeye, kuko babwiwe amagambo akarishye n’Umuryango, ariko cyane cyane Adeline Rwigara, ariwe mubyeyi uyu muryango usigaranye, na Diane Rwigara umukobwa mukuru wa Rwigara.

Ayo magambo yumviknye kuri Radio Ijwi rya Amerika, hari nk’aho Adeline Rwigara yabwiraga abo bapolisi ko ari interahamwe zo mu rwego rwo hejuru, n’andi magambbo akomeye ashinja abapolisi kuba abicanyi.

Ubwo Diane Rwigara nawe bamuha impapuro zimuhamagaza ngo azisinye yanze, kuko bamubwiraga ko bamumuhamagaje inshuro nyinshi ngo yitabe ntiyemere, akababwira ko amafaranga yose bayatwaye, nta modoka bafite, akababaza rero uko bazagera kuri Polisi, nawe abashinja kuba abajura.

Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege, avuga ko umuryango wa Rwigara ukurikiranyweho kunyereza imisoro, mu gihe Diane Rwigara we akurikiranyweho  gukoresha no guhimba inyandiko mpimbano, yakoreheje mu gihe yakusanyaga imikono 600 yatumwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, n’ubwo bwose  atabyemerewe.

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko uyu muryango wahamagajwe  kuri Polisi ngo uze kwitaba ku bushake bwabo, inshuro eshatu nk’uko biteganywa n’amategeko, wanga kubybahiriza, akemeza ko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 48 y’igitabo cy’amategeko y’imiburanishiize y’imanza nshinjabyaha, iyo uwahamagajwe yanze kwitaba bikaba inshuro eshatu, zose Polisi iba yemerewe kumuzana ku ngufu.

N’ubwo Adeline Rwigara yemeza ko ari bafungiwe mu rugo iwabo kandi bari mo amapingu, ACP Badege ntavuga rumwe nawe, kuko yemeza ko uwo muryango widegembya, akemeza kandi mu Rwanda nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

 kutumvikana n’ubuyobozi

Amakuru tuubwirwa n’ababanye na Rwigara kuva yamenyekana kubera ubucuruzi bw’itabi n’inzoga zikomeye yatumizaga mu mahanga, yemeza ko yatangiye kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda, kuko ngo yashakaga gukora adasora. Ibi kandi yaje no kubyongeraho ibindi byo kujya yubaka inzu hirya no hino mu Umujyi wa Kigali riko nta byangombwa abanje gushaka. Uyu mugabo yaje gukomera, atangira gushora imari mu bucuruzi bw’itabi, ndetse anashinga uruganda rwaryo hano mu Rwanda.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Assinapol Rwigara yatangiye gufasha Umuryango FPR Inkotanyi, avuga ko mu butegetsi bw’u Rwanda hari irondabwoko, ko batorohereza abatavuga rumwe nabo gukora mu bwisanzure, kandi ko ashaka gufasha abandi banyarwanda gutahuka, nyamara ukuri kwari ahandi. We yishakiraga mu by’ukuri kurengera inyungu ze bwite.

Ayo makuru akomeza avuga ko ngo yashakaga gukomeza kutishyura imisoro, no gukomeza kubaka mu kajagari. Ayo makuru kandi akomeza vuga ko ngo yari afite inzu mu Kiyovu, yatangiye kubaka muri 1987, ariko iza kugeza ubwo Umujyi wa Kigali wafataga icyemezo cyo kuyisenya kubera ko yashoboraga kugwira abantu mu mwaka wa 2015, itari yuzura. Amakuru amwe yakomeje kugenda ahwihwiswa, ngo ni uko yari ingoro y’Umwami, andi akavuga ko iyo nzu ariyo yagendaga yereka abantu bose, avuga ubutegetsi bwamubujije kuyubaka ngo ayuzuze, kubera ko nta bwisanzure buri mu gihugu.

Umwe mu bakozi yahasize ubuzima

Hafi y’iyo nzu yasenywe mu Kiyovu, Rwigara yari ahafite ikindi kibanza, atangira kucyubaka byavugwaga ko yubakamo Hoteli. Muri icyo kibanza haje kugwa umwe mu bakozi mu gihe bari mu mirimo y’ubwabatsi, Polisi igiye kumushaka ngo imubaze, kuko byavugwaga ko yaba yaragwiriwe n’ibyari bimaze kubakwa kubera kudakomera, uyu munyemari abaca mu myanya y’intoki aragenda arihisha. Aho abonekeye akitaba Polisi, yaje kurekurwa. Twabibutsa ko muri iki kibazo hari abayobozi bakuru mu gisirikare baje gufungwa bakurikiranyweho gutambamira ubutabera.

Impanuka y’imodoka

Nyuma y’igihe kirekire, uyu muherwe, Assinapol Rwigara yaje kugwa mu mpanuka y’imodoka, ariko na n’ubu umuryango we uracyavuga ko umubyeyi wabo atazize impanuka y’imodoka, ahubwo ngo yishwe na Leta y’u Rwanda, ndetse nk’uko byumvikana mu magambo Adeline Rwigara yateranye na Polisi ubwo bazaga kubafata ngo bajyanwe kuri Polisi ku ngufu kubera iperereza rirebana no kunyereza imisoro, ifatanyije mo na Rwanda Revenue Authority,  avuga ko ngo kuva 1995, ngo iyo leta ari iy’abicanyi.

Diane Rwigara avuga ko umuryango we utotezwa kubera ko ngo yaba yarashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, agasaba Polisi ko yamutwara kuko ariwe bashaka ariko ikareka umuryango we.

Diane Rwigara yanze kwitaba Polisi ku neza ajyanwa ku ngufu

Inkuru irebana n’amavu n’amavuko y’ikibazo umuryango wa Assinapol Rwigara wagiye ugirana n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwaba ubwa Juvenal Habyarimana, bwaba ubwa Paul Kagame turacyayikurikirana tuzayitangaza mu numero zacu zitaha.

Urujijo muri iyi dosiye

Ubundi ntibisanzwe nta n’ubwo biri mu muco w’abanyarwanda kwandika ku muntu watabarutse. Ariko kubera impamvu z’ibibazo bihora bigaruka ku Umuryango wa Rwigara, kandi byanduza isura y’igihugu n’abayobozi bakuru bacyo, ndetse n’abarwanya ubutegetsi bakabyuririraho basiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, Ikinyamakuru Umwezi gisohoye iyi nyandiko, kandi kiteguye no gukurikirana ngo kimenye imvo n’imvano yo kuba umuryango wa Rwigara utagira Leta n’imwe bajya imbizi.

Ni muri urwo rwego tuzaganira n’abagize inzego z’umutekano, abashinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, hagamijwe kumenya ingo y’iyo uyu muherwe yanyereje, ndetse na Sosiyete yari afite hirya no hino; tuzaganira kandi n’abakora nawe cyangwa se abo yakoresheje, ngo tumenye imibanire ye nabo, ndetse n’imibereho ye mu idini yari ari mod ore ko naho batavugaga rumwe kubera gucuruza itabi n’inzoga, kandi iryo dini ritabyemera.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top