Amakuru

MIDIMAR, ubuyobozi bushya bwiyemeje gucyura impunzi z’abanyarwanda

Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri mushya wa Minisiteri yo gukumira ibiza no Gucyura impunzi yavuze ko ikintu cyihutirwa agiye gukora muri iyi minsi ye ya mbere y’ubuyobozi bwa Minisiteri ari ugushyira imbara mu gucyura impunzi zose z’abanyarwanda mbere ya tariki 31 Ukuboza 2017 kuko ari yo tariki ntarengwa yashyizweho ngo impunzi zose zibe zatashye mu Rwanda.

Ibi Minisitiri Debonheur Jeanne d’Arc yabitangaje nyuma y’umuhango wo guhererekanya ububasha na Selaphine Mukantabana wayoboraga iyi Minisiteri.

Mukantaba kuri ubu wahawe inshingano zo kuyobora komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, avuga ko abakozi beza yakoranye nabo aribo bamufashije kugera ku ntego bityo yizeza Debonheur ko ibyo amuraze atari ibyamunaniye ahubwo ko aje gukomereza kubyagezweho muri iyi Minisiteri.

Agira ati, “Bajya baca umugani ngo umubyeyi gito araga umwana we ibyamunaniye, hano muri Minisiteri ntabwo turi ababyeyi gito, ntabwo tukuraze ibyatunaniye, ahubwo turagira tuti ni byiza ko uje kugirango ukomerezeho, aba bakozi bose uko ubareba n’abandi badahari ni abakoz bafite umurava, bafite ubumenyi, barashoboye kandi barikoresha, biyumvamo inshingano.”

Akomeza avuga ko akazi ko kuyobora Minisiteri yo kurwanya ibiza atari akazi koroshye kuko kajyanye no kubungabunga amagara y’abantu, ikindi ni uko ngo abona kuri ubu ibiza bigenda byiyongera kubera ihindagurika ry’ikirere.

Debonheur Jeanne d’Arc . avuga ko icyo agiye guheraho ari ugucyura impunzi z’abanyarwanda zikiri mu mahanga.

Agita  ati, “Ikintu cy’ingenzi numva tugiye kwitaho, hari amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu yo gucyura abanyarwanda kandi asigaje igihe gitoya kuko agomba kurangira tariki 31 Ukuboza uyu mwaka, ubwo  ni ukubishyiramo ingufu kugirango abanyarwanda batahe mu gihugu cyabo, ababa bariyo  bafiteyo ibyo bakorayo nabo babone uburyo bwo kubikorerayo ariko bwubahirije amategeko. Urebye ni ugukomeza aho batangiriye tugashyiraho umuhate kuko na mwe murabyumva ko hari igihe gito.”

Amasezerano yashyizweho umukono n’Ishami ry’Umuryango w’abibubye ryita ku mpunzi (HCR) i Geneva mu Busuwisi muri Nzeri mwaka ushize, yemeje ko kuwa 31 Ukuboza 2017, hazakurwaho burundu sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda ndetse hakazahagarikwa burundu ubufasha ubwo ari bwo bwose bwagenerwaga impunzi z’Abanyarwanda zizaba zikiri mu buhungiro.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu nama yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda n’abahagarariye ibindi bihugu bifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda nka Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Malawi, Repubulika ya Congo, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top