Amakuru

Karama: Abamamazabuhinzi barishimira amahugurwa-ngiro bahawe

Abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama barishimira amahugurwa  mu buhinzi bahawe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye bakavuga ko biteze ko azabagirira akamaro

Aya mahugurwa yahawe  abamamazabuhinzi bo mu murenge wa Karama , bayahererwa mu gishanga cy’Agatenga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko  abamamazabuhinzi  bo mu murenge wa Karama bahawe amahugurwa ngiro mu gishanga, aho bigishijwe byinshi bitandukanye birimo gutera imbuto z’indobanure, kuzibagara no kuzivomerera.

Abagashamyumvire mu buhinzi

Nyuma yo guhabwa aya mahugurwa, abamamazabuhinzi bishimiye ubumenyi bahawe, aho  biteguye kubusangiza abandi kandi  bukazabagirira akamaro gutyo ubumenyi bahawe buje bwiyongera ku bwo bari basanganywe  bakaba bagiye gutangira kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga 2018A.

Muri aya mahugurwa  abamamazabuhinzi banasuwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top