Amakuru

Siporo zemewe n’izitemewe ku mugore utwite

 

Kuba umugore yatwita ntibivuze ko agomba kwicara gusa ntakore imyitozo ngorora mubiri  siporo zifasha mu buzima busanzwe, niyo umugore atwite ziramufasha kumererwa neza. Gusa na none n’ibyo kwitondera kuko hari siporo zemewe n’izitemewe ndetse hakaba n’abantu batemerewe kuzikora.

Isabelle, umuganga uvurisha ubugororangingo avuga ko  siporo umubyeyi utwite ashobora gukora nuko yazikora.

Mu gihe usanzwe umenyereye gukora siporo nta cyakubuza gukomeza gukora siporo gusa niba mbere yo gutwita nta siporo wakoraga ushobora kuzitangira nyuma yo gutwita ariko ukagenda gahoro gahoro.

Siporo yose idasaba ingufu nyinshi no kwizunguza cyane ishobora gukorwa igihe umugore utwite ari mu gihembwe cya mbere. Ni ukuvuga afite munsi y’amezi atatu. Muri izo twavuga nko gukora urugendo, koga( nager), kunyonga igare ( ushobora kubikora wicaye ku buriri ukajyana amaguru nk’umuntu unyonga igare), guhumeka ukinjiza undi mwuka witonze, n’ibindi. Siporo yose iba itatera umwana kumurerwa nabi ngo inda ibe yavamo wayikora ariko ukibanda ku zimaze kuvugwa hejuru.

Mu gihembwe cya gatatu ho ukora siporo ariko ugasabwa kwiyumva cyane niba ubabara umugongo wirinda kugenda genda nkuko bisanzwe. Igihe nta kibazo ufite ukora siporo zoroheje cyane nko kugenda genda, hari na ballon yagenewe abagore batwite ushobora kwicaraho wizunguza gahoro gahoro ukamara iminota iri hagati ya 15 na 20

Siporo umugore utwite agomba kwirinda

Siporo zose zisaba ko umugore yunama yongera yunamuka agomba kuzirinda kandi no muri za siporo zindi akirinda kwinaniza cyane.

Ahanini Siporo zimewe n’urugendo( marche), koga, kunyonga igare, gukoresha ballon y’abagore batwite no gumukeka winjiza umwuka unawusohora izindi zisigaye wazirinda kuko zishobor a kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe n’ubw’umwana.

Ikindi umugore agomba kumenya nuko iyo uzikoze ukumva hari aho ubabara ugomba guhita uzireka kugeza igihe uzumva umerewe neza cyangwa se ukabaza umuganga ko nta kibazo waba ufite.

Kuba utwite  ntibigomba kukubuza gukora siporo kuko bifitiye umubiri wawe akamaro ariko ukibuka ko umubyeyi utwite aba asabwa kuruhuka bihagije kugirango arusheho kumerewa neza.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top