Amakuru

Gatsibo : Abahakomoka bakorera ahandi bishyuriye mituweli abaturage 1400

Abanyagatsibo bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, barimo n’abayobozi bakuru, batanze umusanzu w’amafaranga azishyurira mituweli abatishoboye 1400.

Igikorwa cyo gutanga uwo musanzu cyahujwe n’umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2017, aho aba banyagatsibo bibumbiye mu muryango w’abavandimwe b’abanyagatsibo bifatanije  n’abaturage mu muganda wo kubakira abanyarwanda birukanwe muri Tanzania.

Muri uyu muganda habumbwe amatafari, hanasizwa ibibanza umunani bizubakirwamo abanyarwanda birukanwe muri Tanzania batarabona icumbi.

Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro n’abaturage  n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, maze batanga inkunga  ingana n’amafaranga 4.200.000, yakusanyijwe n’abagize uyu muryango, hagamijwe gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza( mituweli).

Uyuboye umuryango w’abavandimwe  b’abanyagatsibo, Gapira Aloys, avuga ko kwifatanya n’aba baturage mu mu bikorwa nk’ibi bihura n’intego yabo yo guharanira iterambere ry’akarere kabo n’abagatuye muri rusange.

Agira ati, “Dushinga iri huriro twari tugamije kureba icyo twakora ngo tugire uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abatuye akarere kacu. Icyatuzanye ni urukundo. Iki gikorwa kije kiyongera ku byo tumaze gukora birimo inzu ya miliyoni 6 twubakiye umuturage mu murenge wa Rugarama, gutanga inka ku batazifite kandi tuzakomeza.”

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bishimiye iki gikorwa bafashe nk’inkingi ikomeye mu kwishakira ibisubizo kw’abanyarwanda.

Abakomoka i Gatsibo mu muganda

Manzi Theogène,  Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo, agira ati, “ ati  turanyuzwe. Icya mbere twashimye igitekerezo cyiza mwagize,natwe twiteguye gukorana namwe uko bishoboka kose dushakira ineza umuturage w’aka karere.”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umuyobozi wungirije w’inteko ishinga amategeko na we ukomoka mu karere ka Gatsibo,asaba abaturage kurangwa n’indangagaciro baharanira kugira intambwe batera, bava ahabi bagana aheza.

Ati, “Buri wese akwiye gutekereza icyo yakora cyangwa yakorera abandi kugira ngo twese tugire aho tuva n’aho tugera. Ukeneye kuzamurwa tumufate akaboko, tuzamurane, twiteze imbere twe n’imiryango yacu, ni bwo n’akarere kacu kazatera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Umuryango w’abavandimwe b’abanyagatsibo, uhuza abaturage b’aka karere bakorera hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Washinzwe mu mwaka wa 2015.Intego nyamukuru yo kuwushinga yari ukugira uruhare mu iterambere ry’akarere bakomokamo, ubu bakaba bafite gahunda yo kureba uko bakwagura ibikorwa, hagamijwe kuwongerera imbaraga.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top