Afurika

Muri 1982,Bikira Mariya yagaragaye i Kibeho kuri Asomusiyo arira

Ku munsi mukuru wa Asomusiyo 1982, Bikira Mariya yagaragaye i Kibeho arira. Ibi uwabonekerwaga muri icyo gihe, Mukangango Marie Claire yagaragazaga impamvu z’ayo marira n’ako gahinda. Agahinda ka Bikira Mariya.

Urubuga nkoranyambaga kinyamateka.net dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ababonekewe bavuga ko bamubonye arira cyane ku munsi w’Asomusiyo wabaye ku tariki ya 15 Kanama 1982. Nyina wa Jambo ngo arababaye cyane kubera ukwemera gucye n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ngo ababajwe n’uko twebwe abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira ingeso mbi, bazishimira ikibi, bazahora bica amategeko y’Imana.

Abaje gusengera aho amabonekerwa yabereye i Kibeho

Alfonsine Murekatete, nawe ku munsi mukuru wa Asomusiyo y’1983 yasabwe kurangwa n’isengesho. Ni muri aya magambo ” Senga ubutitsa usabira Kiliziya” Bikira Mariya yadusabye gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, ngo kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere. Ayo ni amwe mu magambo Bikira Mariya yabwiye Alufonsina mu ibonekerwa ryo ku wa 15 Kanama 1983.

Ku bihaye Imana ngo bibasaba kudatezuka ku muhamagaro wabo; ku banyapolitiki ngo ni ukwirinda kwica no kwirinda kurangwa n’ubusambo, mu gihe abantu muri rusange bubasaba kurangwa no kwishingikiriza ku Mana no gusenga kenshi.

Nyuma yo kugaragaza ko ubwo yigaragazaga ku wa 15 Kanama 1982 Bikira Mariya yaririraga u Rwanda anaburira ko abantu nibatihana igihugu kizahura n’akaga. Umwepiskopi yabwiye imbaga yari imuteze amatwi kuri uwo munsi ko ubutumwa bwahawe abakobwa batatu bureba abantu b’ingeri zose. Ku Abihaye Imana ngo bubasaba kudatezuka ku muhamagaro wabo, ku Abanyapolitiki ngo ni ukwirinda kwica no kurangwa n’ubusambo mu gihe Abantu muri rusange bubasaba kurangwa no kwishingikiriza ku Imana no gusenga kenshi.

Nkuko byanditswe na Padiri Leodegard Niyigena, uru rubuga rusoza ruvuga ko  Abakirisitu  ngo basanga Jenoside yabaye mu Rwanda igaragaza ko abantu batahaye Agaciro ubutumwa bwa Bikira Mariya icyakora bakemeza ko na nubu ubu butumwa bugifite agaciro. Ugerarinyije na imyaka yabanje wasangaga havugwako ubwitabire bwagabanutseho gato kuko hagati y’abantu ibihumbi 25 na 30 bari bategerejwe abacishiriza bavuga ko haba haje ababarirwa hagati y’ibihumbi 12 na 18.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top