Afurika

Nyaruguru : Abikorera barasabwa kongera ishoramari mu bikorwa by’ubukerarugendo i Kibeho

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho  n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francis Habitegeko  nyuma yo kwifatanya  n’imbaga n’abakristu  basaga ibihumbi  20 bitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho  mu gitambo cya misa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Asompusiyo hazirikanywa ijyanywa mu ijurui rya Bikiramariya.

Ubutaka butagatifu bwa Kibeho buzwiho nka hamwe mu habereye amabonekerwa Bikiramariya abonekera abakobwa 3  busurwa n’abakristu benshi buri mwaka  bari hagati y’ibihumbi  magana 3 na magana 5. N’ubwo bigaragarako ubu butaka busurwa n’abantu benshi, ntabwo uburyo bwo kubacumbikira buraboneka ku buryo bunoze.

Meya wa Nyaruguru, Hbitegeko F.

Aha niho Habitegeko ahera asaba abikorera gukomeza gushora imari yabo muri aka karere  bibanda cyane cyane mu kuzamura ibikorwa byateza imbere ubukerarugendo birimo amahoteri ndetse   n’amazu afasha kugaburira abakora ingendo nyobobokama  , dore ko  leta yo yatangiye kuhageza ibikorwa remezo by’ibanze birimo amashanyarazi,ibikorwa remezo bijyana n’itumanaho, amasoko ya kijyambere ndetse n’amazi meza.

Habitegeko agira ati” Kuba amabonekerwa yBikiramariya  yarabereye hano , ni umwihariko ku karere ka Nyaruguru ,muri Afurika yose kuko niho hemejwe ko habereye amabonekerwa y’ukuri. Niyo mpamvu tubona abashyitsi benshi baza batugana ariko ntabwo turabyaza aya mahirwe umusaruro ku buryo bushimishije.”

Turasaba abikorera gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa hano i Kibeho cyane cyane  bubaka amazu yo gucumbikiramo abashyitsi no kubagaburira ,ubu hari abamaze gufata ibyumba by’umwaka utaha  kugira ngo bazabone aho barara nibagaruka kuko amahoteri ya hano ahora yuzuye kandi umuhanda wa Kaburimbi numara kuhagera abantu bazakomeza kwiyongera.

Uyu muyobozi avugako ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho  biteza imbere abikorera ndetse n’abaturage b’Akarere bakabona uburyo bwo gucuruza  ibiribwa  n’ibikoresho bitagatifu .

Mu gukomeza guteza imbere ubukerearugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse n’Akarere ka Nyaruguru muri rusange, Nyakubahwa Paul Kagame  ,Perezida wa  Repubulika y’u Rwanda yemereye kubaka umuhanda wa Kaburimbi uzorohereza abagana kibeho   ndetse n’ishoramari  muri Aka karere.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top