Afurika

Gatsibo : Diaspora Nyarwanda ya Afurika yo hagati yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1000.

Diaspora Nyarwanda yo muri central Africa ihuriwemo n’abanyarwanda batuye,abakorera imiryango mpuzamahanga,inzego z’umutekano z’u Rwanda(ingabo,police n’abacunga gereza) zicunga amahoro muri central Africa batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1,000 b’Akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda akaba n’umujyanama muri minisiteri y’imari ku bijyanye n’imisoro muri Central Africa Bumbakare Pierre Celestin niwe washyikirije inyemezabwishyu ya miliyoni eshatu (3,000,000) y’amafaranga y’u Rwanda ku buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo azafasha abaturage b’ikiciro cya 2 cy’ubudehe bagera ku 1000.

Mu butumwa bwatanzwe na  Bumbakare, yavuze ko bazakomeza gushyigikira iterambere ry’u Rwanda binyuze buri diasipora Nyarwanda ya central Africa.

Nyuma yo kwakira inyemezabwishyu (bankslip) y’inkunga ya diasipora nyarwanda ya central Africa, Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yashimye uruhare rw’Abanyarwanda baba muri diaspora mu bihugu bitandukanye bagira mu iterambere ry’Igihugu cyabo.

Akarere ka Gatsibo kari 74% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Umuyobozi w’aka Karere  ahamya ko bazagera ku kigereranyo cy’ijana ku ijana(100%) kuko abona hari inzira nyinshi zo kubigeraho.

Iyi nkunga y’ubwisungane mu kwivuza y’abantu 1000,izahabwa abaturage bari mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe batishoboye bazatoranwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubufatanye n’abaturage.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top