Amakuru

Iyo turwanira impamvu ya nyayo ntacyo kudutera ubwoba-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yarahiriye kuyobora igihugu kuri uyu wa Gatanu, muri manda y’imyaka irindwi aherutse gutorerwa.  Umuhango witabiriwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi 25 bateraniye kuri Sitade National Amahoro, barimo abantu 100 baturutse muri buri karere katari ako mu Umujyi wa Kigali uko ari 27. Umujyi wa Kigali wo wahawe umwihariko muri uyu muhango kuko buri Karere kemerewe kohereza abantu nibura ibihumbi birindwi, hari kandi n’abashyitsi batandukanye, barimo abaperezida b’ibihugu n’abayobozi ba za guverinoma 20 baturuka mu bihugu bya Afurika, dore ko ibihugu bigize uyu mugabane hafi ya byose byahagarariwe. Tutibagiwe  n’abandi bayobozi bakuru baturutse hirya no hino ku isi.

perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere

Nyuma y’indahiro ye igira iti “Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko, Imana ibimfashemo.” Perezida  aganira n’abanyarwanda, aterura  ijambo rye aragira ati “Uyu munsi ni uwo kwishima nabashimira mwese. Ndagira ngo rero mbanze mbashimire ukuntu mwitabiriye ibi birori, n’ubundi ni ibyacu twese. Nkuko mubibona dufite abashyitsi benshi baje kwifatanya natwe muri ibi birori, harimo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika n’inshuti z’u Rwanda nyinshi zaturutse hirya no hino ku isi.”

Afurika ikwiye kurangwa n’ubufatanye

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu ashimira abayobozi bitabiriye uyu muhango w’irahira rye ashimangira ko Afurika ikwiye kubaho mu bufatanye bugamije iterambere, buri gihugu kikaba uko cyifuza, aho kuba iryo abanyamahanga bifuza.

Avuga  ko ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi aribwo buyibereye, arasanga ko ntawe ukwiye kwemera ko bibaho.

Abaturage bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame ari benshi

Aragira  ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame ari gutakarizwa icyizere n’abaturage babo.”

arasaba ibindi bihugu bya Afurika gukomera ku busugire bwabyo abishimangira akoresheje indirimbo yakanyujijeho mu bihe byo kwiyamamaza yitwa ‘Nta ntambara yantera ubwoba’.

Akomeza agira ati “ Iyo turi kurwanira impamvu ya nyayo, nta cyatuma tugira ikidutera ubwoba kuko Imana ihora ku ruhande rwacu. Ibi bireba twese Abanyafurika.”

Perezida Kagame aremeza ko imyaka irindwi iri imbere ari ingenzi ku Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwagaragaje umuhate wo kubaka u Rwanda binyuze mu matora aherutse.

Abivuga muri aya magambo “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni  ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa na rimwe rigaragaye. Turabibashimira cyane. Ubushake bw’aba bakobwa n’aba bahungu burigaragaza. Umuhate wanyu wo gukora cyane mugatera ishema imiryango yanyu n’igihugu cyose. Tugomba gukora ibishoboka ku buryo buri Munyarwanda agira uburezi bwiza […] akamaro k’abikorera karashyigikiye. Abanyarwanda batangiriye ku busa bahinduye iki gihugu bagiha umusingi ukomeye, turabashimira kandi tubasaba gukora ibiruseho.”

Ingabo z’igihugu zabukereye

Arizeza  kandi abikorera ku giti cyabo ko guverinoma izakora uruhare rwayo mu kongera imikoranire n’ibindi bihugu nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubuhahirane n’ibindi bihugu.

asoza agira ati “ubushake bwacu ku hazaza bugomba gushyigikirwa n’imyumvire yo gukemura ibibazo no kumva ko ibyo dushaka twabigeraho… Ibyo dushaka byose biri hano muri Afurika.”

Umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top