Amakuru

Gatsibo : Bazindutse iya rubika bajya gutora mbere yo kujya guhaha

Kimwe nahandi hose mu gihugu, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kanama 2017, abaturage  bo   murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo,  bazindutse iya rubika  babanza gutora mbere yo kujya gukora indi mirimo  isanzwe   ya buri munsi.

Aho igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika cyabereye kuri uyu munsi, benshi  mu baturage bitabiriye iki gikorwa, intero  yari  imwe bavuga bati, “tuzindutse tujya gutora kugirango tugaruke kare  dukore indi mirimo kuko izuba ryaracanye gukora ni kare.”

Sikubwabo Steven, atuye mu  mudugudu wa Rubona, Akagarika Rubona, umurenge wa Kiziguro, agira ati, nazindutse nza gutora umukuru w’igihugu  kugirango mbone umwanya wo kujya kurangura   ibicuruzwa  gutyo   mbone a umwanya uhagije  wo gucuruza ntuje ariko narangije gukora inshingano zanjye nk’umuturage  muzima kandi wubaha gahunda za Leta  nk’uko mibisabwa nk’umunyarwanda.

Akomeza avuga gutora byagenze neza kandi  bishimira ko kuba u Rwanda ruri mu muryango uduhuza n’Ibihugu  by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC)  kuko byateje imbere ubucuruzi bwabo  kandi   n’umutekano wabo  n’ibyacu  ukiyongera babikesheje imiyoborere myiza y’igihugu cyacuikab ariyo mpamvu bitabiriye cyane aya matora kandi banezerewe.”

Akomeza avuga ko  aya matora ari  ni ikimenyetso cy’uko Rwanda rwacu rumaze gukura  ikaba n’impamvu yo kwivugurura   mu bikorwa  bityo u Rwanda rugakuzamuka  mu  iterambere.

Musaniwabo Béata,  utuye mu Kagari ka Kabarore akaba yatoreye kuri site y’amatora ya Nyakabuye, Avuga ko  ari ubwa mbere atoye  ariko yumvise ari ibintu bidasanzwe  gutora uzakuyobora kandi umwiyumvamo .

Agira ati, “aya matora ni   ikimentso cy’uko dushaka ko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanyije n’abaturanyi n’amahanga kugirango u Rwanda rushobore kuigumya kuzamuka mu miyoborere myiza n’iterambere .”

“Nitwa Kanamugire Louis, ntuye  mu mudugudu wa Mutara,Akagali ka kabarore, umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo. Nitabiriye aya matora kugirango njye nyoborwa n’umuyobozi naragize uruhare mu kumutora.” Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yemeza ko   asanga  u Rwanda rwacu  rufite amahrwe kuko rufite ingufu ziri mu rubyiruko, abagore n’abagabo, kandi  ko  nta kintu na kimwe  cyabasha kugera  aho kibananira gutyo ntawe ukwye kujya yiharira ahubwo bose basabwa gufatanya bagakorera hamwe.

Mu mvugo zabo, abaturage bo mi dugudu ya Karenge, Nyakabuye, na Mutara batoreye kuri site ya Gs Nyakabiye mu Murenge wa Kabarore,  bemeza ko   kuba bazindutse kugirango batore gutora  ari uko ubuyobozi bwari bwabibasabye bakaba  bari barabyiteguye  kugirango bazahitemo  umuyobozi wabafasha gukomeza amajyambere  y’imibereho, ubukungu, umutekano  n’ibindi gutyo  igihugu cyacu  kigakomeza  kujya imbere nk’uko abaturage tubyifuza.

 

Guhindura amasaha yo gutora

Nubwo abaturage bagomba gutora bazindukiye aya matora, bamwe bavuga amasaha yo gutora akwiye gusubirwamo. Maniraho aminadabu, watorye kuri site ya Rubona, umurengw wa Kiziguro, avuga ko byaba byiza bahinduye amasaha yo gutora akazajya atangira saa kumi za mu gitondo.

Agira ati, “ bimaze kugaragara ko amatora atangira saa moya kandi buba bwacyeye kare, twarambiwe  kuko tuba twazindutse ngo tujye mu yindi mirimo. Ababishinzwe bakwiye kubisuzuma neza abantu babyuka amatora agahita atangira kuko saa moya amamanywa aba yakambye, kanditubona nata kibazo kuko amashanyarazi  amaze kugerahose kandi n’inzego z’umutekano  ziba ziri hose.”

Abatatoye kubera kutita kuri gahunda

Nubwo  abagombaga gutora bazindutse kare,hari bamwe  baje gutra ariko batujuje ibyo basabwa.Muri hari nka Iradukunda Apophia, wo mu Mudugudu wa Bihinga, waje gutora kuri site ya GS Bihinga, asanga atari kuri lisiti y’itora nta nindangamuntu agira. Avuga ko atari azi  neza ibisabwa akaba yumva ga ko yatora uko byagenda kose.

Siwe gusa kuko hari n’abandi batatoye kubera kutamenya ibyemewe n’ibibujijwe bamara guhabwa ibisobanuro bikabayobera bakagenda.  Cyakora, henshi nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byabo, hari abemerwaga gutora bafite indanga muntu bagashyirwa ku migereka.

Tumushime Richard, ushinzwe amatora kuri site ya Nyakabuye, avuga ko hari  abaje gutora batari kuri lisiti y’itora, badafite indangamuntu cyangwa ikarita y’itora. Agira ati, “twasuzumaga imiterere y’ibibazo byabo, abafite ibyoroheje tukabemerera gutora, abandi tukabareka bakitahira.”

Muri rusange, amatora ku masite menshi yo muri Gatsibo byagejeje saa sita yarangije hagenda haza umuntu  umwe umwe ahandi  ntawe ukiza, kuburyo wasangaga abatoresha biyicariye aho gusa bategereje  ko isaha yo guharika gutora igera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Mugabo Richard,avuga ko   buri munttu adashobora kwitabira amatora atitawaje indamuntu ye hiyongereyeho n’ikarita y’itora, abaturage bakaba barabyujuje.

Agira ati, “  abenshi  mu baturage  bagombaga  gutora bazindutse bajya ku masite  y’aho batorera,  isaha igeze baratora  bahita  bajya mu yindi mirimo yabo ya buri munsi,  niyo  mpamvu amatora yarangiye mbere y’isaha iteganyijwe kandi ibyo dusanga nta kibazo na gito  byateye.”

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top