Amakuru

Ibikorwa byo kwiyamamaza bisorejwe mu karere ka Gasabo

Ibikorwa byo kwiyamamaza yabyanzikiye mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017, umukandida uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame, abyanzuriye mu karere ka Gasabo none kuwa 02 Kanama 2017, hasigaye umunsi umwe gusa ngo abatorera muri za ambassade z’u Rwanda mu mahanga bitabire igikorwa cyo gutora, abari mu Rwanda bo bazitabira icyo gikorwa kuwa 04 Kanama 2017.

Icyo  gikorwa gihumujwe mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo ahateraniye imbaga y’abantu barenga ibihumbi 500, ngo biyumvire imigabo n’imigambi ya Paul Kagame.

Aganira n’iyo mbaga y’abanyarwanda baturutse imihanda yose, Umukandida  Kagame aragira inama abanyamahanga  batifuriza u Rwanda ibyiza bashaka kugena uko rukwiye kubaho kubireka. Ibyo babikora mu gihe  mu bihugu byabo ibintu bicika, anatanga urugero rw’ahabaye imyivumbagatanyo mu minsi ishize, bivugwa ko nyuma y’amatora abandi bantu binjiye muri mudasobwa bagatuma haboneka ibitari byitezwe.

Umukandida Kagame kandi arashimira abanyarwanda babanye na we mu turere twose tw’igihugu aho yiyamamarije anavuga ko imyaka irindwi iri imbere ari igihe cyiza cyo gushimangira iterambere ry’u Rwanda aho rigomba kugera kuri buri wese ntawusigaye.

Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Bumbogo mu karere ka Gasabo

Aragira ati “Ndabashimira umubare uri hano uko mukeye, uko mwishimye ntabwo bisanzwe. Nk’uko byavuzwe, hari ababyifuza badashobora kubibona. Rero, ndishimye cyane, twagiye mu gihugu hose, mu turere twose turi muri iki gikorwa turimo cya demokarasi mu gice kijyanye no kwiyamamaza n’amatora. Ndagira ngo rwose nshimire kuri uyu munsi muri iki gikorwa cyo gusoza kwiyamamaza, abantu bose bari hano. Ubu aho turi hano muri Gasabo, hari abantu turi hamwe hano n’abandi muri mwe twajyanye muri buri karere twari kumwe hose ndabashimira cyane mwarakoze.”

Umukandida kagame ntavuga rumwe n’abanenga amahitamo y’abanyrawanda. Aragira ati “Noneho ubu, baravuga ngo uko babonye ibyo kuduhagarika mu guhitamo kwacu kutagishobotse, ubu noneho baravuga ngo ariko buriya Kagame niba azaba atakiri umuyobozi, buriya u Rwanda ruzagira amahoro. Ubu noneho baradutega ibihe bizaza ko tutazagira amahoro ariko noneho nanabaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga. Bashimaga ibya mbere ya Kagame u Rwanda rutaragira amahoro none ubu,  uru Rwanda rwacu aho ruvuye, aho rugeze n’aho ruvuye, uru Rwanda rw’ubudasa twanyuze muri byinshi, ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa.”

Akomeza avuga ko abanyarwanda bazi aho bavuye, kandi n’aho bageze ubu naho bahazi, bityo bakaba bazi kwihitira mo uko tugomba kubaho.

Aragira ati “Hanyuma noneho reka nongereho akantu  gato, kandi nari nziko abo bantu bamwe bajya batuvuga bari bamaze kutumenyera ariko ubanza batatumenyera. Rimwe nigeze kubabwira ngo iyo hagize uwiha uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame ibyo agomba gukora niwo munsi mpitamo ibinyuranye n’ibyo bavuga. Ari ubushize, ari ubu ngubu, ari n’ubuzaza. Ikindi, bakavuga ngo nibo bazi demokarasi, ni bo bayigisha ariko turabizi mu byavuha aha, hari abagiye mu gikorwa cya demokarasi bajya mu matora barangije baravuga ngo hari abantu bagiye muri mudasobwa, ngo bahindura, ngo bagiye mu ikoranabuhanga ryacu, baduhindurira ibintu ubu dufite umuyobozi tutashakaga. Eh ariko demokarasi yawe uwo muyobozi niwe yaguhaye… iyawe yakunaniye. Ngo mudasobwa niyo yabahitiyemo umuyobozi ntabwo aribo, iyo niyo demokarasi bashingiraho bigisha abandi uko demokarasi imeze.”

Abanyarwanda barenga ibihumbi magana atanu bitabiriye iki gikorwa

Umukandida Kagame arasanga abanyafurika badakwiye gusuzugurwa, ariko akanabasaba kutemera ako gasuzuguro agira ati “wari uziko hari n’abavuga ngo Kigali hari isuku rero ngo iyo suku ntabwo ari demokarasi ngo ni igitugu. Ariko icyo bivuze ni agasuzuguro basuzugura Abanyafurika, basuzugura u Rwanda kuko Abanyafurika, Abanyarwanda, bakwiye kwicara mu mwanda ntacyo bakwiriye kuba bawuvugaho, ibyo biva aho bikinjira no muri demokarasi, bikinjira no muri politiki.  Ibyo dukora, twese twumvikanyeho no mu bumwe, twahisemo, nibigira ingaruka mbi tuzahangana nayo nk’uko twahanganye n’ingaruka y’ibyo badukoreye.

 

 

N’ubundi nitwe bigarukaho. Iyo ibintu bimaze kumera nabi nibwo bahindukira bakigendera bakagusiga wenyine ukirwariza.”

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top