Amakuru

Muhanga : Hatashywe ikiraro cyo mu kirere cyahuje abaturage batabashaga kubonana

 Mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Kiyumba,  hatashye ku mugaragaro   ikiraro cyo mu Kirere cyubastwe ku bufatanye n’Akarere  ka Muhanga    n’umufatanyabikorwa Bridge to prosperity.

Iki kiraro gihuza Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga n’Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.

BugingoJean Pierre, Perezida w’Inama y’Akagari ka Budende mu Murenge wa Kiyumba, avuga ko   abaturage bo hakurya uri Kamonyi  no hahakuno baturanye  ariko kubera uwo mugezi ntibabashe gusurana kandi  ntube warahurayo kandi muturanye.

Agira ati, “ umugezi wa Bakokwe wari warabamazeho abantu igihe cyose bageragezaga kwambuka, abana babo bakiga ahantu kure kubera uwo  mugezi none  bakaba bashimira aba bafatanyabikorwa babakoreye iki kiraro kuko ubu inzira ni nyabagendwa.

Stephanie ,Umuyobozi wa Bridge to prosperity, ashima ubufatanye n’Akarere ka Muhanga mu kubaka iki kiraro ndetse n’abaturage batuye ku nkengero bagiye bafatanya mu ku cyubaka ndetse n’abandi babigizemo uruhare kuko byagenze neza none bishimiye ko cyatashywe.

MANIRAFASHA Amos , uhagararriye  Akarere ka Muhanga, yashimye cyane ubufatanye na Bridge to prosperity uburyo bafatanya n’Akarere mu kubaka ibiraro byo  mu Kirere kuko bimaze kuba 6 mu Karere ka Muhanga.

Iki kiraro cyubatswe kikaba cyaratwaye amafaranga asaga miliyoni mirongo ine n’imwe (41.000,000 frw) akaba asaba ko buri wese yaba umurinzi wacyo bakagerageza kukibungabunga cyane ko harimo abaturage bahuguwe mu byerekeranye no kugisana.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top