Afurika

Mavis Appiah, Umugore utoza ikipe y’abagabo

Mavis Appiah ni umunye Ghana utoza ikipe y’abagabo yitwa DC united. Mavis yatoje iyi ikipe nk’umutoza wungirije kugeza muri 2016 .

Nyuma yaho, uyu mugore w’imyaka 26 yakomeje kongera ubumenyi mu by’ubutoza muri Kaminuza wa Winneba aho yakuwe licence yo ku rwego rwa CAF C.

Mavis avuga kuba umutoza ari umugore ubwabyo bitamworoheye wakongeraho ko atoza ikipe y’abagabo  bikaba akarusho. Gusa ngo ntagomba gucika intege.

Mavis Appiah 

Agira ati ,“ muri Ghana muzasanga abagabo batoza amakipe y’abandi bagabo bakanatoza amakipe y’abagore, ariko njye  nahisemo gukora ikinyuranyo. Iyo ushaka ikintu ntabwo ujya aho bikoroheye kukigeraho. Ajya aho kukigeraho biba ari igitangaza. Wiha umukoro ugusumbya ubushobozi. Niyo mpamvu nahisemo gutoza ikipe y’abagabo”

Uyu mugore  yishimira ko kuba ikipe yaramugiriye ikizere ikamuha uwo mwanya itigize ibyicuza ngo ivuge ko aho batsinzwe babitewe n’umutoza w’umugore. Usibye ko n’ubundi igihe yamaze muri iyi kipe yayifashije gutera imbere aho gusubira inyuma.

Urubuga nkoranyambaga amina magazine dukesha iyi nkuru, ruvuga ko Mavis akomeje kwiga cyane amasomo y’ubutoza aho yifuza kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo bizamufasha gukabya inzozi ze zo kuzaba umugore wa mbere uzatoza ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu y’abagabo muri Ghana yitwa Black Stars .

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top