Amakuru

Abanyarwanda basaga 35 % ntibanywa amata kubera imyumvire gusa

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko iriho  ikora ibishoboka kugirango  umusaruro w’amata uboneka mu Rwanda utunganywe neza binyuze mu makaragiro ashyirwa hirya no hino mu gihugu, andi akazajya agurishwa hanze y’igihugu ayo mata akazagirira akamaro abaturage mu gihe bakangukira kuyanywa birenze urugero bayanywaho ubu.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga   ko amata ari kimwe byoherezwa hanze byninjiza amafaranga menshi mu ngeri y’ubuhinzi n’ubworozi kuko ku mwaka yinjiza miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amata agiririra akamaro umubiri

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana ,ubwo yari mu kiganiro n’abadepite mu mpera z’ukwezi kwa Mata  2017, yatangaje ko hari hakorwa ibishoboka ngo umusaruro w’amata ukomeza kwiyongera ubyazwemo ibindi biyakomokaho.

Iyi gahunda ngo izanyuzwa  mu makusanyirizo ashyirwa hirya no hino mu gihugu nubwo hari imbogamizi y’amwe mu makusanyirizo y’amata adakora neza, ndetse mu nyigo bakoze basanze hakenewe amakusanyirizo 177, ariko ubu hari 101.

Minisitiri Mukeshimana yagaragaje ko amata ari ingirakamaro ariko azarushaho kubyarira umusaruro abaturage nibakangukira kuyanywa akanabinjiriza amafaranga.

Agira  ati,”Kugeza ubu amata ni ki mwe mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjiza amafaranga menshi mu byo twohereza hanze. Ubu yinjiza agera kuri miliyoni 14 ariko azarushaho kugirira akamaro abaturage nibitabira kuyanywa kuko azanafasha mu kurwanya imirire mibi.”

Mu mpera z’umwaka ushize  wa 2016Minagri , yagaragaje ko umunyarwanda umwe anywa litilo 59 z’amata ku mwaka, ibintu bisaba ingufu nyinshi ngo umunyarwanda agere kuri litilo 120 z’amata yakabaye anywa ku mwaka.

Nubwo bimeze butyo ariko, umusaruro w’amata wariyongereye cyane kuko mu mwaka wa 2000 umusaruro w’amata wari mu Rwanda ku mwaka wari toni 50 000, ubu ngo ukaba usaga Toni 710 .000 ku mwaka.

Kugeza ubu binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta nka Girinka munyarwanda, inkongoro y’amata kuri buri mwana n’izindi zagiye zongera umubare w’abanywa amata n’ingano y’ayo banywa.

Ibi biravugwa kandi mu mugihe kandi  n’abasaga 35% basanzwe batanywa amata kubera imyumvire y’uko ari ay’bana gusa, abandi bakumva akwiriye kugurishwa, binatuma hari abakirwaza indwara ziterwa n’imirire mibi nyamara boroye inka zinakamwa.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top