Amakuru

Ubumenyi bukwiye gushingira ku mirimo yo mu gihe kiri imbere-Dr Kaberuka

Ikoranabuhanga rigezweho, ririhuta cyane, ari nako rigenda ryiharira imirimo yose, rigakururira abantu benshi ubushomeri. Niyo mpamvu hakenewe kurebwa uko urubyiruko rwahabwa ubumenyi ku mirimo yo mu gihe kiri imbere aho kuba imirimo yo mu gihe cyashize.

Inama nyafurika ihuza urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye YouthConnekt 2017, iteraniye i Kigali kuva kuwa 19-21 Nyakanga 2017,  yitabirwa n’impuguke zitandukanye, .Dr Donald Kaberuka ushinzwe gukurikirana ukwishakamo ubushobozi k’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ikigega cy’amahoro cy’uyu muryango, arasanga muri iki gihe, urubyiruko rukeneye ubumenyi burufasha kwitegura imirimo yo mu gihe kiri imbere, kuko  imirimo isanzwe irimo igenda yiharirwa n’ikoranabuhanga rigezweho.

Dr Kaberuka atanga ikiganiro muri iyi nama iganirirwamo uburyo bwo kurushaho guhanga imirimo muri Afurika hagamijwe guhaza urubyiruko , rukomeza kwiyongera kuri uwo mugabane, aremeza ko muri iyi minsi Afurika ifite ikibazo ihura na cyo cy’umubare w’abantu baba mu mijyi bagiye kuruta ababa mu cyaro, kandi bazakenera ibiribwa na serivisi, ibyo bikazagira ingaruka ku murimo.

Aragira  ati “Nibura kugeza mu 2030, ubwo abantu bari ku isoko ry’umurimo muri Afurika bazaba bagera ku miliyoni 790, ku Isi imirimo isaga miliyari ebyiri izaba yaratakaye bitewe n’ikoreshwa rya za robot n’ikoranabuhanga rigezweho. Ni kimwe cya kabiri cy’imirimo ihari uyu munsi, imirimo myinshi mu gihe gishize twigishwaga gukora.”

Dr Donald Kaberuka

Akomeza avuga ko igikenewe atari ukureba ko urubyiruko rwo muri Afurika ruhabwa ubumenyi gusa, ahubwo bugomba kuba ubumenyi bujyanye n’i mirimo yo mu gihe kiri imbere aho kuba imirimo yo mu gihe cyashize.”

Dr Kaberuka avuga ko  hari ibintu Afurika imaze guteramo intambwe zikomeye, harimo nk’impinduramatwara yazanwe na telefoni igendanwa, ku buryo ubu umuntu ukeneye serivisi z’imari bitakiri ngombwa ko ajya gutonda umurongo kuri banki.

Akomeza avuga ko Afurika igomba no kwinjira mu gushyira iherezo ku myigishirize y’igihe cyashize. Ibyo bigashingira ku gushora imari mu ikoranabuhanga, gutuma internet ibasha kugerwaho n’umuntu uwo ari we wese kandi igahenduka, kugira ngo abantu babashe no kwiyigisha ubwabo, babone ubumenyi bakeneye mu gihe kiri imbere.”

Eric Kacou wo muri Côte d’Ivoire washinze ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo, ESPartners, yemeza ko igikenewe cyane ku rubyiruko ari amahugurwa agomba no kubafasha guhindura imitekerereze, bakagendana n’ibihe bya none.

Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’urubyiruko, Francine Furaha Muyumba, arasanga  kugira ngo urubyiruko rubashe kwihangira imirimo rukeneye gutegurwa haherewe mu burezi.

Aragira ati “Dukeneye gushyira ingufu mu burezi, tugomba gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo, mu buzima, mu mahoro n’umutekano, mu nzego nyinshi kubera ko ibibazo by’urubyiruko biri mu nzego zitandukanye.”

Dr Kaberuka ntiyemeza ko guverinoma ukwazo, ubushobozi bwose zaba zifite zabasha gutanga ibikenewe byose mu gukemura ibibazo by’urubyiruko, n’ubwo bishobora koroshya ibikorwa byo kwihangira imirimo.

Akomeza agaragaza impungenge, atewe n’uko ibihugu ku giti cyabyo bidashaka  gukemura iki kibazo bifatanyaje n’ibindi hakabaho gufungurirana amarembo bikubaka isoko rimwe. Aremeza ko ibi bikozwe byashoboka, nk’uko byagenze mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top