Amakuru

Rwembogo : Hatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri byatwaye asaga miliyoni 16

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri byubakiwe abana bo ku ishuri ribanza ry’Akagera riherereye hafi ya Pariki y’Akagera, bibarinda urugendo rw’ibirometero bisaga 15 bakoraga bajya kwiga.

Ibyo byumba bine byatashywe bikubiye mu mishinga y’amashuri, amavuriro n’ibindi, byubakirwa abaturiye pariki z’igihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma yo kubagenera ishoramari rya 5% y’umusaruro w’ubukerarugendo ku mwaka.

Ibyumba by’amashuri byatashywe

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ibyo byumba , umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yatangaje ko kuhubaka amashuri biri muri gahunda ya Guverinoma yo kwereka abaturage akamaro pariki ibafitiye.

Agira ati, “vuga    abaturiye pariki  bamaze kumenya akamaro zibafitiye ,atanga urugero rw’uko iyo bugarijwe n’ikibazo bafatanya kugishakira igisubizo. Dushima ubufatanye Abaturage bakomeje kugaragaza mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri pariki no gufatanya na leta gukemura ibibazo biyugarije,bafatanyije na leta gushakira igisubizo cy’impyisi zari zitangiye kwirara mu matungo yabo babinyujije mu matsinda, baraziteze ari nzima kugira ngo ubuyobozi bwa pariki buzisubize muri pariki.”

Kuva mu 2005, guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusangira n’abaturage umusaruro uturuka mu bikorwa by’ubukerarugendo kuva icyo gihe asaga  2.800.000.000 yashowe  mu bikorwa by’imishinga 360 mu gihugu hose ibafitiye inyungu,muri iyo 143 iri mu nkengero za Pariki y’Akagera.

By’umwihariko  mu Karere ka Gatsibo imishinga 41 yatwaye miliyoni 148 y’amanyarwanda kandi iri mu Murenge wa Rwimbogo.

Indi yakozwe irimo kububakira amavuriro, imihanda, kubagezaho amazi meza, gutera inkunga amakoperative n’ibindi. Ibyo bikorwa byakozwe mu mu mirenge 45 yo mu turere 12 dukora kuri Pariki, iterwa inkunga binyuze muri iyi gahunda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel,avuga ko  bagiye gufatanya n’akarere ka Gatsibo n’ iryo shuri rikitabwaho ndetse rigahabwa ibyangombwa byose ariko n’aho abanyeshuri bakigenda urugendo runini hakubakwa amashuri mashya.

Agira ati, “Ibyo byarateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2017-2018 amashuri agomba kubakwa agomba kugera mu kwezi kwa mbere yamaze kubakwa, twamaze gukorana n’uturere twa Nyagatare na Gatsibo aho abanyeshuri bakunze gukora ingendo nini.”

Bitewe n’uko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye rwo kugabanya ibikorwa byo guhohotera inyamaswa, kubungabunga pariki no guhindurwa ubuzima bw’abazituriye, u Rwanda rwafashe icyemezo cy’uko amafaranga yo guteza imbere abaturiye pariki z’igihugu yiyongera akagera ku 10% by’umusaruro utangwa n’ubukerarugendo.

Ishuri ribanza ry’Akagera , ryatashywe ryubatse mu Mudugudu wa Gikobwa, mu kagari ka Munini mu Murenge wa Rwembogo, Akarere  ka Gatsibo, ryigirwamo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, RDB ikavuga ko mu minsi mike izongeraho andi hakaba imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top