Amakuru

Tugizimana arifuza guhindura amazina

 Inyandiko isaba guhindura amazina

Uwitwa  TUGIZIMANA Deus, mwene KAMBALI Boniface na MUKARUGOMWA Céciole, Utuye mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagali, ka Nyagatovu, Umurenge Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina TUGIZIMANA, izina HAKIZIMANA mu mazina asanganywe, TUGIZIMANA Deus, akitwa HAKIMANA Deus mu irangamimerere.

Impamvu atanga n’uko izina TUGIZIMANA rimutera ipfunwe kubera ko abavandimwe be iyo baryumvise bumva ko ababyeyi be  bamutonesheje bamwita iryo zina bityo ntibabyishimire buri gihe iyo hagize umuhamagara.

Indi mpamvu, nuko yihinduriye amazina binyuranije n’itegeko ari mu Bubirigi yiyita HAKIZIMANA kandi akaba agiye gushaka umubirigikazi kandi ari ryo zina amuziho.

Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina TUGIZIMANA izna HAKIZIMANA mu mazina ye TUGIZIMANA Deus bityo akitwa  HAKIZIMANA Deus mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top