Amakuru

AJPRODHO Jijukirwa irasaba akagoroba k’urubyiruko karakenewe

Ku nshuro ya 19 Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu AJPRODHO-JIJUKIRWA wongeye gutumiza abanyamuryango bawo baturutse hirya no hino mu gihugu mu Nteko Rusange, kugirango barebere hamwe ibigize umuryango wabo, bityo banitorere abayobozi kuko abari ho manda yabo yari icyuye igihe ikaba igomba kutarenza imyaka 4 nk’uko itegeko ribiteganya

Mu byari ku murongo w’ibyigwa hari kurebera hamwe umusanzu umunyamuryango akwiye kujya atanga ku mwaka, akamaro n’inyungu zo kuba uri umunyamuryango wabo, kandi bibutswa ko mu gihe bazaba bafite akazi  hakabaho gupiganwa, ikizamini kigatangwa mu gihe habonetse abantu babiri bakanganya amanota, itegeko riha uburenganzira umunyamuryango akaba ariwe uhabwa amahirwe yo kubona  akazi .

Mu kindi gikorwa cy’ingenzi cyagombagwa gukorwa n’abanyamuryango bose hamwe  kikanasoza iyo nama  cyari amatora hagatorwa komite, komite Nyobozi, Ngenzuzi na Nkemurampaka.

PEREZIDA WA AJPRODHO-JIJUKIRWA 

Muri Komite Nyobozi, Perezida watowe yabaye Muhigirwa Louis wongeye kugirirwa icyizere agatorerwa indi mandat yungirizwa na Kirabo Carine umwe mu urubyiruko wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, avugako afite inshingano cyane mu gutinyura urubyiruko kwigirira icyizere, kuko byanagaragaye cyane mu kwiyamamaza no gutangwaho umukandida aho wasangaga urubyiruko rwitinya rukanatinya gufata inshingano cyane cyane iz’ubuyobozi

President Muhigirwa aganira n’itangazamakuru avuga ko afite inzozi zo  kubona urubyiruko ruva mu bukene, ahubwo rukiteza imbere,  ko we na Komite yatowe bafite inshingano nyinshi, ko hakagombye no kujyaho akagoroba k’urubyiruko kuko akagoroba k’ababyeyi kaje gukemura byinshi nk’amakimbirane yo mu ngo  bityo, agasanga ako kagoraba k’urubyiruko, kakaba kafatirwa ho urugero rwiza.

Mu gihe ako kagoroba kabaho urubyiruko rukajya ruganirizwa buri mugoroba ku bireba umuco, indangagaciro na za kirazira, ibyo byose byaza ari nko gusigasira ibyagezweho.

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top