Afurika

Semakura Djamil  ni we wahize abandi mu irushanwa ryo gusoma Korowani   

Kuwa 02 Nyakanga 2017 i Nyamirambo habaye Irushanwa ryo gusoma Korowani mu mutwe, ryaje kwegukanwa n’umusore  Semakura Djamil  ukomoka mu gihugu cya Uganda  atsinze abandi 15 bari bahanganye.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryo gusoma Korowani, ribaye ku nshuro ya gatandatu. Abana  b’Abayisilamu 16 batarengeje imyaka 18, baturutse mu bihugu 11 bya Afurika, ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abitabiriye iryo rushanwa, barushanwa kuvuga  mu mutwe imirongo inyuranye yo muri Korowani bitewe n’iyo babajijwe kuko baba barafashe mu mutwe imirongo iyigize yose.

Iryo rushanwa ryarangiye Semakura Djamil w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda, ariwe urushije abandi bahiganwaga kuri uwo mwanya, ahabwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Semakura Djamil wa tsinze irushanwa ryo gusoma korowani

Umugwa mu ntege, akomoka muri Zanzibar, yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, naho uwa gatatu wo muri Kenya ahembwa ibihumbi 200RWf.

Abanyarwanda baje hafi, baje ku mwanya wa gatanu banganya amanota. Hahembwe batatu ba mbere ariko abandi bose bitabiriye iryo rushanwa bahawe ibihumbi 20RWf.

Iryo rushanwa ritegurwa n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri  Arabiya Sawudite.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko iyo abana bafashe Korowani mu mutwe bibaha umurongo mwiza w’ubuzima bityo bakabera urugero rwiza abandi.

Aragira ati “Umwana ukuze azi Korowani biramwubaka kuko bimuha imirongo migari ngenderwaho, ku buryo mu buzima bwe usanga ari intangarugero, kandi ntiyishore mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ibi bituma abasha kwiteza imbere ndetse n’abandi bakamureberaho.”

Akomeza avuga ko gufata Korowani mu mutwe ari akazi gakomeye, kuko igizwe n’imirongo isaga 6000. Uyifashe ngo bigaragara ko ari umuntu ufite intego.

Umwe mu barushanijwe witwa Mbonigaba Ismail ukomoka mu Burundi, avuga ko kumenya Korowani bituma umuntu yegera Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba witabiriye icyo gikorwa, yasabye abarushanyijwe kutihererana ubwo bumenyi.

Aragira ati “Murasabwa gukomeza kuba indashyikirwa, ubumenyi mwakuye muri Korowani mukabugeza no ku bandi ariko kandi bukabafasha kwiteza imbere. N’ubusanzwe abayisilamu mugira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’akarere ka Nyarugenge.

Ibihugu byitabiriye irushanwa ni u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Etiyopiya, Malawi, Mozambique na Zanzibar.

Carine Kayitesi

Ujmwezi.net

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top