Afurika

Gatsibo : Hagomba kwirindwa icyahungabanya uburenganzira bw’umwana

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika ,wabereye mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo, ababeyi bakanguriwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Muri uyu muhango, ababyeyi bakanguriwe guha uburere bwiza abana babo  kugira ngo babategurire ejo heza.

Gakwaya Jean Mari Vianney, Gakwaya Jean Marie Vianney, umukozi w’ijwi i ry’abana (children voice to day, avuga ko insanganyamatsiko  y’uyu munsi igira iti, ““Twubake u Rwanda rw’ejo ,turinda ibyagezweho mu kurinda umwana”. Ibikorwa dukora bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane, ubuvugizi bw’abana bukaba bwaratumye abana bamwe basubira mu mashuri kandi bikaba bikomeje.

Akomeza avuga ko ababyeyi ko  bakwiye kumva ko ari ngombwa  kujyana abana ku ishuri kandi bakibuka kubibaaganiriza kbakamenya n’ubuzima   bwabo kuko ari bwo bazaba bari kububakira ejo heza.

 

Umunsi w’umwana w’umunyafurika wahujwe n’uwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ndetse banasobanurirwa uburenganzira bw’umwana n’ibihano ku wamuvukije ubu burenganzira.

Abana  basabwe kumvira ababyeyi babo birinda uwo ari we wese wabashora mu mirimo mibi cyangwa ibatesha agaciro nk’ubusambanyi no kubagurisha

Umwe mu bana avugako bamaze kumenya uburenganzira bwabo kandi  bakaba bari mu mashuri  bakaba bafite ubuyobozi bubarebera bukabagira inama  ku buryo umubare w’abana bahohoterwa wagabanutse.

Agira ati, “banadushishikariza gukomeza gukorana n’inzego z’ubuyobozi  kuko hashobora kugaragara icyahungabanya uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza ,  Kantengwa Mary, atanga ubutumwa  ku bari bitabiriye uyu muhango,  avuga ko umubyeyi wese akwiye gufata umwana wese nk’uwe akamurinda icyamugiraho ingaruka cyose ku buryo cyadindiza iterambere rye.

Agira ati, ”Hakwiye ubukangurambaga buhoraho kugira ngo imiryango ikomeze guha abana uburenganzira bwabo bwo kutavutswa amashuri, kuri ubu hashyizweho ibihano ku mubyeyi wese ugaragayeho ko atubahiriza uburenganzira bw’umwana.”

Akomeza avuga ko icyo Akarere gakora kugira ngo gakumire ihohoterwa rigikorerwa abana ndetse no guharanira uburenganzira bwabo, ari ubukangura mbaga ku babyeyi kandi ko abana bagiye bata ishuri abenshi ubu bamaze kurisubizwamo.

Ibirori byari byitabiriwe

Itegeko no 13/13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigena umurimo mu Rwanda rivuga ko umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragaraho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi azahanishwa kwihanangirizwa no kugawa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda no gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi (10.000).

Kagaba Emmanuel, umwezinet

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top