Afurika

Umukobwa wa Mugabe yahawe umwanya ukomeye biteza impagarara

Bona Mugabe-Chikore , umukobwa wa Perezida wa Zimbambwe Robert Mugabemuri iki cyumweru yashyizwe mu Nteko y’abagenzuzi barebera Leta ndetse biteza impagarara kuko bamwe bavuga ko ari ukugirango ajye agenzura amakuru adashyigikiye ubuyobozi bwa Mugabe.

Bona Mugabe-Chikore, umukobwa wa Perezda Mugabe

Bona Mugabe ni umwana wa kabiri wa Robert Mugabe na Grace Mugabe akaba yaravutse mu mwaka wa  1988.

Yize amashuri abanza n’ay’isumbuye mu mujyi wa Harere muri Zimbawe muri kigo cy’aba Dominican. Amashuri ya kaminuz a yayize muri Hong Kong mu bijyanye n’icungamari. Yanize icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Singapore mu bijyanye n’amabanki n’imari.

Aho arangirije kwiga yakoze mu ikusanyirizo ry’amata ryitwa Alpha and Omega. Mu mwaka wa 2014 ashyingiranywa na Simba Chikore umuyobozi mukuru muri Air Zimbabwe. Mu mwaka wa 2016 baje kubyara umwana w’umuhungu.

Tariki ya 23 Gicurasi ,2017 nibwo Bona Mugabe yahawe umwana ukomeye mu kigo gishinzwe kugenzura amakuru avuga nabi Leta, ibintu bitakiriwe neza n’abaturage aho bamwe baketse ko ari uburyo bwo kwikiza abazaba badashigikiye leta ya Mugabe.

Ikinyamakuru New zimbabwe gikorera muri Zimbabwe , kivugako kuba Bona Mugabe  yarahawe uyu mwanya w’ubugenzuzi  hari hagamujwe kujya akumira amakuru ava mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga nabi umuryango we na se.

Ku rundi ruhande ariko Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe itangazamakuru cyatangaje ko kiriya kigo gishya kizibanda ku gukumira ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko muri iki gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha

Kagaba Emmanuel.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top