Amakuru

Iyungure umumaro w’urubuto rw’umwembe

Umwembe ni urubuto rufite akamaro kanini cyane, n’ubwo hari abawurya kubera uburyohe bwawo gusa, nyamara wifite mo ubushobozi mu kuvura indwara no mu mirire ya buri munsi.

Amakuru dukesha urubuga Elcrema, aragaragaza ko umwembe ugirira akamaro cyane umubiri w’umuntu uwurya, kuko uretse ubuvuzi, unatuma umuntu ashobora kurya mu gihe byari byanze, n’ibindi bitandukanye umubiri ukuramo.

1.Uvura indwara z’uruhu (Acne)

Urubuto rw’umwembe rukize ku bushobozi bwo gukiza indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibihushi bikunze kwibasira ibice by’umubiri birimo mu maso, mu ijosi ndetse no ku rutugu.

Umwembe rero ufite ubushobozi bwo kuvura bene ibi bice biba byaribasiwe n’iyi ndwara y’ibihushi mu ndimi z’amahanga bita Acne cyangwa Spots).

2.Urinda indwara y’igisukari (Diabets)

Abantu bafite isukari nyinshi ni byiza gukoresha umwembe kuko urinda indwara z’igisukari.

3.Umwembe utera apeti no kwongera ibiro

Umwembe utera ubushake bwo kuba wafata amafunguro atandukanye ku rugero rwiza kandi kurya buri munsi hamwe n’amata bifasha ubifata kwongera ibiro kuko umwembe ugira amagarama 28 y’ibyubaka umubiri.

4.Ugabanya kuribwa kw’amenyo

 

Guhekenya amababi y’igiti cy’umwembe birinda kuva kwishinya y’amenyo bikarinda n’ububabare bw’amenyo.

5.Urinda ibibazo by’umwijima

Umwembe w’icyatsi wifitemo aside irinda ibibazo by’umwijima. Kurya umwembe buri gihe hamwe n’ubuki bikaba birinda ibibazo by’umwijima.

Nsengiyumva Germain

 

1 Comment

1 Comment

  1. nshimiyimana emmanuel

    December 7, 2017 at 6:31 pm

    muvandi rwose ndabona warasizwe amavuta kubushakashatsi bwimbuto gusa iyi gahunda nange ndashaka kuyigufasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top