Amakuru

Mu mwaka wa 2016 abakobwa barenga ibihumbi 17 batewe inda zitateguwe

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof),iratangaza  ko mu mwaka wa  2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17.500 batewe inda zitateguwe kandi  binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuva mu ishuri.

Tariki ya  16 Gicurasi 2017, ubwo Migeprof yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ikeneye mu mwaka wa 2017-2018, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Nyirasafari Espérance, yavuze ko ari umubare uhangayikishije, hakaba hagiye gukazwa ingamba zizafatirwa abahohotera abana.

Bamwe mu badepite bavuga  ko gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye.

Depite Munyangeyo , agira ati, “ Iki kibazo  gikwiye gufatwa nk’icyorezo kuko uyu   mubare urenze ukwemera.Twavuze bano abana ibihumbi 17, ariko mureke tubifate nk’aho ari icyorezo, nitutagifata dutyo ntabwo bizakunda kuko njye hari aho nagiye gukorera ejobundi i Gicumbi nsanga impuzandengo ni abana 600.”

Depite Mporanyi Théobald,  avuga  ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi byose kuko ntacyo u Rwanda rwaba ruri gukorera mu gihe cyaba kitarakemuka.

Ati, “ Hari impungenge nabonye muri byose, muri raporo minisitiri yatweretse, abatewe inda bafite imyaka 16 na 19, mu mwaka umwe babyaye barenga ibihumbi 17, byatumye mbona ko gahunda zose twakora iki ari ikibazo. Cyakabaye ari cyo kibazo twitondera kuko kumbwira ngo uzakoresha amahugurwa y’abagore, kuri njye ndabona atari ukureberera umuryango nyarwanda, iki ni ikibazo twagakwiye kwicara tukareba uko twagikemura kuko aba bana ibihumbi 17 babyaye abandi nkabo.”

Minisitiri Nyirasafari Espérance, avuga ko  nubwo mu ngengo y’imari ya 2017-2018 bateguye gahunda zigamije gukurikirana abo bana, n’abatera inda bagiye kubiryozwa wenda harebwe no ku mitungo yabo.

Agira ati “ Ariko ntitwirengagize ko abantu bakwiriye gufatirwa ibihano, niba Minisante ibonye umwana abyaye afite iyo myaka ingana ityo, irakorana ite na polisi , turashaka ko amakuru amenyekana uhanwa ahanwe. Naho  twoye  kureba umuryango w’umukobwa gusa, ahubwo uwateye inda we ari he,  niba anafite n’imitungo, arere uwo mwana, niba atawufite tubimenye.”

Ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato kigaragara nk’igihangayikishije kuko uyu mubare wiyongera ku muvuduko w’ubwiyongere n’ubucucike bw’abaturage kuko u Rwanda rutuwe n’abagera kuri 445 kuri Kilometero kare imwe 1 (km2).

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu(CLADHO) mu 2016, bwagaragaje ko abana 818 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda n’abantu bakuru harimo n’abagiye baziterwa na ba Se cyangwa abo bafitanye isano ya bugufi.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top