Afurika

Ngororero : Kwitinya biracyari inzitizi ku bagore

Ibi ni ibyagarutsweho kenshi mu nama nyunguranabitekerezo ku bufatanye na PRO-FEMME Twese Hamwe ku ngamba zigamije kongera umubare w’abagore bitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo zidatorerwa, cyane cyane ku rwego rw’ibanze.

Intumwa y’Impuzamiryango PRO FEMME Twese Hamwe, Uwimbabazi  Alice, avuga ko  ko ubushakashatsi  bwakozwe mu turere 4 duhagarariye intara 4, bugaragaza ko umubare w’abagore mu myanya y’ubuyobozi abagore bajyamo badatowe ukiri muto.

Abagore barasabwa kureka kwitinya

Agira ati, “Kwitinya, imyumvire y’abagore ubwabo na sosiyete barimo, ubushobozi buke, ubukene, abagabo batinya ko abagore bagiye mu myanya y’ubuyobozi  bashobora gutwarwa n’abandi bagabo bahurira mu kazi ni zimwe mu nzitizi impuzamiryango Pro Femme Twese Hamwe igamije kuzirandura burundu.”

Inzego zitandukanye ziganjemo iz’abagore zitabiriye iyi nama zasuzumwe uburyo uriya mubare w’abagore wazamuka by’umwihariko mu karere ka Ngororero.

Muri rusange inzitizi bahurijeho ni uko abagore bacyitinya bitewe n’umuco bakuriyemo  ko umukobwa ari umunyantege nke  ashobora no guhura n’ibigeregezo adashobora guhangana nabyo cyane cyane mu bice by’icyaro.

Mukasano Gaudence, uherutse gutsinda ikizamini agahabwa kuyobora umurenge wa Nyange, yemeza ko kwitinya  kw’abagore kugifite uruhare rukomeye mu kutitabira ipiganwa ku myanya y’ubuyobozi.

Atanga urugero rwa bamwe muri bagenzi be baje mu ipiganwa bavuga ko bari kurangiza umuhango  kuko umurimo wo kuyobora umurenge utoroshye ko ushobowe n’abagabo.

Mugenzi we, Mukunduhirwe Benjamine nawe uherutse gutsindira kuyobora umurenge wa Hindiro, yongeyeho ko bikorwa remezo bidahagije nk’amashuli y’abana bato nabyo biri mu nzitizi abagore bahura nazo zituma badatinyuka  gukora kure y’ingo zabo.

Bamaze  kungurana ibitekerezo hashatswe icyakorwa kugirango umuco wo kwitinya ucike mu bagore.

Ni ngombwa gukomeza kwigisha hakiri kare abana b’abakowa ko bashoboye, abagore bakarushaho kwigirira icyizere, inzego z’ubuyobozi zikarushaho kwereka abagore  ko gukora kure y’ingo zabo bitaba inzitizi,  gushishikariza abikorera gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe kugirango imibereho  y’umwana idahura n’imbogamizi mu gihe nyina abonye akazi kure y’aho batuye .

Kugirango izi ngamba zigerweho Pro-Femme Twese Hamwe  ngo igiye gukora amahugurwa mu nzego z’ibanze aho umugore w’umuyobozi azayitabira ari kumwe n’umugabo we hagamijwe ko bahuza imbaraga mu kurwanya inzitizi zavuzwe hejuruhibutswa  ko iterambere ry’umugore ari inshingano za buri wese ko atari impuhwe aba agiriwe.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top