Amakuru

Kabarore : Imburamukoro zirasabwa gusubira iwabo

Mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, hakozwe umukwabu wo gufata inzererezi zirirwa zibunga mu mu mujyi wa Kabarore.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko hari  ubujura bumaze gufata indi isura kuko  burushaho kwiyongera ariko inzego z’umutekano zikaba zikomeje  umurego mu kubuhashya, ubu  amarondo akaba yarongerewe.

Uretse ubujura kandi Umurenge wa Kabarore ukunze gufatirwamo inzoga ya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamwe bakagenda babifatanwa.

Aba bafashwe bazerera mu mujyi wa Kabarore

Mu bafashwe, abenshi ni abana bakiri bato birirwa bazerera, harimo abavuga ko baje bibye iwabo amafaranga, abandi bavuga ko baba baje gushaka akazi.

Abo  ikinyamakuru umwezi cyasanze bafatiwe mu mukwabu, bavuga ko  ubuzererezi babuterwa n’ubukene bw’imiryango yabo, ubuyobozi bukaba buvuga ko bugiye gusuzuma ikibazo kui giti cy’umuntu abafite ibyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe abandi bakagirwa inama bakarekurwa.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top