Amakuru

Hari ibyangiza amata abantu bagomba kwitondera

Ubusanzwe amata ni ikinyobwa gikenera isuku yihariye kurenza ibindi ndetse abanyarwanda bavuga ko bigoye kuyatokora ngo nyuma anyobwe. Uretse inenge ziboneshwa amaso hari n’izindi nyinshi zitaboneshwa amaso mu mata kandi ahanini nizo zitera ibibazo mu buzima.

Kubera iyo mpamvu , amata atitaweho mu bijyanye n’ubuziranenge ashobora gukwirakwiza udukoko twa mikorobi izwi ku izina rya  basile de cock dutera igituntu, ashobora gukwirakwiza indwara zifitanye isano n’umwanda ndetse yanatera  n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima.

Ndatimana Jerome, umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, ushinzwe gutegura amabwiriza y’ubuziranenge ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi , avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bw’amata n’ibiyakomokaho  ari ngombwa kwita ku bintu 3.

Kumenya kandi ukita ku buzima bw’inka kuko isuku y’amata igomba guhera ku nka ubwayo kandi mu  gihe inka yahawe imiti cyane  bita antibiotique  idakwiriye gukamwa.

Amata ni ikinyobwa gikenerwa isuku

Agira abantu inama zo gukurikiza amabwiriza agenga iyo miti bigatuma bamenya igihe nyacyo bakwiye kongera gukama inka zabo nyuma yo kuziha iyi miti.

Ati, “ Iriya miti ishobora kugaragara mu mata mu gihe inka ikamwe yayinyoye kuko  igira ingaruka mbi ku buzima bw’unyweye aya mata  kandi ishobora kurisha ibyatsi byatewe iyi miti cyangwa byanduye mu bundi buryo.”

Akomeza avuga ko kugaburira inka ibiribwa byamaze gupfa nabyo bishobora gutera inenge amata, ibi byose byigira mu mata maze uyanyoye akaba yagubwa nabi kandi inka irwaye nayo ntigomba gukamwa.  izi nama iyo zidakurikijwe amata ashobora kugira inenge akaba yakwangiza ubuzima bw’abayanyoye, urugero guha umwana amata y’inka iterwa umuti wa antibiotique bimugwa nabi ndetse no ku muntu mukuru ku buryo iyo arwaye atavurwa n’imiti ibonetse yose.

Na none kandi Guha inka ibiribwa bifite uruhumbi ngo ni bibi cyane kuko inka ibiriye ukanywa amata yayo aba afite ibinyabutabire byitwa affrotoxin bishobora gutera uyanyoye  kanseri y’umwijima.

Yongeraho ko kudakaraba neza intoki mu gihe umuntu agiye gukama, imyanda yose yo ku ntoki yigira mu mata, kutoza neza icebe igihe ugiye gukama,imyanda yose iririho yigira mu mata kandi mu mase naho habamo  mikorobi (microbe) mbi cyane ku buzima bw’umuntu. Isuku y’intoki ndetse n’icebe igomba kwitabwaho mbere yo gukama,ukama agomba gukaraba neza intoki ndetse akoza n’icebe kuko  isuku nke y’amata igihe akamwa ashobora gukwirakwiza indwara zifitanye isano n’umwanda.

Ndahimana,avuga ko amata akimara gukamwa mbere y’amasaha 2 akwiye  guhita ashyirwa mu cyuma gikonjesha (frigo)  ifite byibura ubushyuhe buri hasi ya degere  ( degree celicius 40    kugira ngo atagira udukoko duto twitwa microbi twinjiramo tukayangiza. Bitabaye ibyo amata akwiye gutekwa ukayashyira mu gikoresho gifite isuku gipfundikirwa kandi  umuntu akirinda kuyashyira ahantu hafite ubushyuhe butandukanye.

Yongeraho ko amata adakwiye kurenza iminsi 4 nyuma yo gukamwa keretse abitswe mu buryo bwa gihanga. Ati, “Iyo amata kimwe n’ibindi bikomoka ku bworozi byifitemo urugimbu bimaze igihe kirekire bitewe nuko microbi zikunda uru rugimbu ziba nyinshi cyane maze zikaba zatera ubifashe ibibazo by’ubuzima.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top