Afurika

Gatsibo : CPC Gatsibo mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo

Mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo, habarizwa uruganda rukora inkweto zigezweho n’ibindi bikomoka ku ruhu, Uru ruganda ruzwi ku izina rya Star Leather Products Campany LTD rukaba rukorera mu kigo  CPC (Community Processus Center).

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bakorwa inkweto z’ubwoko bwose butandukanye  ari iz’abagabo, abagabo, abakobwa n’abana n’ibindi bikomoka ku ruhu.

Icyicaro cy’Uruganda SLPC i Gatsibo

Umuyobozi w’uru ruganda, Mfuranzima John, avuga ko kugeza uyu munsi uruganda rugeze ku ntambwe ishimishije kuko ibyo bakora byitabirwa n’abantu batandukanye  kandi bakomoka bakomoka mu mpande zose z’igihugu  hose .

Mfuranzima John, Umuyobozi wa CPC-Gatsibo

Agira ati, “ kubera iyo mpamvu twafunguye amaduka hirya hino mu gihugu, ku buryo abacuruzi bashaka inkweto dukora  ariho bazisanga  ku ikubitiro tukaba twarafunguye  mu Ntara y’Amajyaguru mu Karere ka Musanze mu mujyi wa Musanze  abaturage baho aka ariho bazisanga, ariko tukaba tugiye  gufungura iduka mu Karere ka Rubavu hakaziyongeraho no mu  tundi  turere mu  minsi ya  vuba.”

Inkweto zikomeye kandi nziza

Akomeza avuga ko babanje gukora inyigo bakaba bafite gahunda yo gukora inkweto nziza  ubu abantu banshi bakaba bagana CPC baje gushaka ibikorwa byabo kuko icyo bagamije cya mbere ari ugukora inkweto nziza kandi zijyanye  n’igihe tugezemo bijyanye no gutunganya impu. Asaba abaturage bo mui Gatsibo n’uturere baturanye nka Nyagatagare,  na Kayonza kwitabira gukoresha iby’ uru ruganda kuko ari byiza kandi bikoze neza.

Bakora inkweto z’ubwoko butandukanye

Yongeraho ko ibikoresho babivana I Daresalamu muri Tanzaniya ariko bivuye mu Bushinwa, bakaba bakoresha abakozi b’abanyarandwarwanda babihuguwemo nyuma bagahabwa bwa akazi na CPC kandi bakorana ubuhanga bagamije guteza imbere ibikorerwa iwacu.

Ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kubera inkunga bubatera bababakorera ubuvugizi no kubafasha mu kubamenyekanisha bajyanwa mu imurikabikorwa  riba ryateguwe n’Akarere  (Mini expo) ndetse no mu rwego rw’igihugu  ndetse na Ministeri y’inganda n’ubukorikori.

Agira ati, uretse n’ibyo twashoboye kujya mu imurikagurisha  mu rwego rwa COMESA tubifashijwemo n’ububyobozi tukaba dushima ubwo bufatanye tubasaba ko bwakomeza.

Uwimana Beline, Umucunagamutungo wa CPC

Uwimana Beline, Umucungamutungo w’uru ruganda , avuga ko rwahaye urubyiruko a rwo mu Karere ka Gatsibo  n’abaturanye nako akazi kandi rufasha abanyabukorikori kubona ibikoresho hafi bitabaye ngombwa ko bajya  kubishaka i Kigali cyangwa ahandi;

Agira ati, abenshi  mu rubyiruko  ni abaje gukorera amahugurwa ku cyicaro cy’uruganda turabamenyereza  bamaze kubimenya neza uruganda rubaha akazi  ku buryo  byatumye biteza imbere mu buryo bunyuranye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Bamwe mu baturage, bo mu Karere ka Gatsibo, bishimira ko babonye akazi  mu ruganda rukora inkweto Star Leather Products Campany LTD, kandi ko uru ruganda ruzazamura ubukungu bw’aka karere kandi bifuza ko  inkweto n’ibindi bakora byagera ku masoko hose.

Abaturage bishimira inkweto nziza zikorwa n’uru ruganda 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko abanyagatsibo bafite impano yo gukora inkweto ku buryo uru ruganda ruzatuma ku isoko ryo mu Rwanda   haboneka inkweto nziza kandi   zikorewe mu Rwanda (Made in Gatsibo).

Manzi Thogène, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo Ushinzwe ubukungu, agira ati, “uruganda rufite  abakozi b’abahanga, bahuguwe n’inzobere  kandi  ibikoresho nabyo birahari, turifuza kandi dusaba ubuyobozi bw’uru ruganda ko  rwakora ikweto nyinshi rukiharira isoko ryo mu Rwanda no mu Karere kuko  iyo ubonye ubwiza n’ubuhanga inkweto bakora zifite, ubona ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere dushobora kuziharira isoko.”

Umuyobozi w’uru ruganda Mfuranzima John, ashima ubufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo budahwema kubagira inama kugirango babashe gutera imbere, akazize ko ntacyo azasiga inyuma kugirango bakore ibyiza bagamije guhesha isura nziza akarere ka Gatsibo n’u Rwanda muri rusange.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

1 Comment

1 Comment

  1. mutama

    May 19, 2017 at 7:17 am

    umuntu wambonera phone number zu muntu ukora uri uru ruganda rukora inkweto rw’i gatsibo ya zimpaye. izange ni 0737403880

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top