Amakuru

Real Madrid yaba igiye gukora ibyananiye izindi kipe

Ikipe y’igihangange yo mu gihugu cya Espagne, irasa n’iyageze ku mu kino wa nyuma w’igikombe cy’ikipe zitwaye neza mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi. Ese yaba igiye kongera ho akandi gahigo?

Imikino ibanza ya ½ cy’igikombe gihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi isize ikipe ya Real Madrid na Juventus zisa n’izikatishije itike izigeza ku mukino wa nyuma. Ikipe ya AS Monaco nyuma yo kwakira Mukecuru (Vieille dame nk’uko bita Juventus)ntiyitwaye neza, kuko yatsindiwe  iwayo bibiri ku busa byatsinzwe byombi na Rutahizamu wayo Gonzalo Higuain . Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo ikipe ya Real Madrid yaje gutsinda mo ikipe ya Atletico Madrid ibitego bitatu byose ku busa byatsinzwe n’umukinnyi umwe kabuhariwe Cristiano Ronaldo.

Real Madrid yaba igiye gukora akandi gahigo?

Iyi kipe ikomoka mu Umujyi wa Madrid mu gihugu cya Hisipaniya, niyo imaze gutwara iki gikombe inshuro nyinshi, kuko igifite inshuro 11 zose. Kuva ariko cyakwitwa Champions League kuva mu mwaka wa 1992, nta kipe iragitwara inshuro ebyiri yikurikiranya.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda  biganje mo abafana iyi kipe dore ko ibafite ari benshi cyane muri iki gihugu, bemeza ko nta kipe ishobora kuyibuza kugitwara ubwa kabiri. Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Umwezi, bavuga ko nta kipe n’imwe bagirira ubwoba, kuko zose ziri munsi yayo,cyane cyane mu mikinire, kuko bafite umutoza abakinnyi bishimiye.

Uwa mbere wavuze iby’umutoza ni Diego Simeone uzwi ku kabyiniriro ka Tchola. Avuga ko ikipe ya Real Madrid ifite abakinnyi bakomeye, kandi bakagira umutoza bishimiye, bikagaragazwa n’uko bagaragara mu kibuga. Uyu uvugwa ntawundi ni Zinedine Yazid Zidane wafashe iyi kipe mu mwaka ushize ahita atwarana nayo igikombe cya 11.

Real Madrid itwara igikombe cya 10 yatsinze Atletico Madrid

Kayitani Clement umufana w’iyi kipe, atangaza ko bagifite Cristiano Ronaldo nta kipe batatsinda. Ashima cyane Zidane ko amaze gushyira abakinnyi hamwe, no kuzamura abakiri bato, kandi bose akabashyira mo icyizere ku buryo uvuyemo agasimburwa n’uwo ukiri muto, utabona itandukaniro. Anavuga ko icyo ari cyo gitandukanya Real Madrid n’ikipe mukeba wayo FC Barcelone, kuko ari yo yari izwi ho  kuzamura abakinnyi ibavanye mu bakiri bato bayo irera, ariko ubu ntawe iherutse kuzamura.

Niyonsenga Albert w’i Nyanza, arasanga Real Madrid ishobora kwisubiza Champions League, kuko iri hejuru y’andi makipe arimo akina kimwe cya kabiri, cyane cyane mu bijyanye na Morari umutoza wayo yazamuye akayishyira ku rwego rwo hejuru. Aremeza ko abakinnyi bishimye, n’abadakunze kubona umwanya wo gukina barishimye.

Nyamara ariko hari abandi bemeza ko umukino wa nyuma ushobora kuzaba utoroshye, kuko ikipe zombi zishobora guhurira na Real Madrid ku mukino wa nyuma,  itazifiteho amateka meza. Irumva Anaclet asanga bitazorohera real Madrid igihe yatambuka ikagera ku mukino wa nyuma. Aragira ati “AS Monaco ubwo iherutse kugera kure muri Champions League ni mu mwaka wa 2004, mu nzira yanyuzemo ngo igere ku mukino wa nyuma, yakuye mo Real Madrid, ndetse imaze gusezerera Real Madrid inshuro zitari nke muri iri rushanwa. Ibyo rero biragaragaza ko ikipe iyobowe na Florentino Perez, itazoroherwa n’umukino wa nyuma.”

Juventus nayo si akana muri iri rushanwa

Iyi Kipe ya Real Madrid imaze gukina imikino ya nyuma muri iki gikombe inshuro 14 itwara ibikombe 11 itsindwa imikino itatu; ikurikiwe na AC Milan yo imaze gukina imino ya nyuma 11, itsinda 7 itsindwa ine; Bayern Munich imaze gukina iimikino ya nyuma 10 yatsinze itanu itsindwa itanu, nayo FC barcelone imaze gukina imikino 8 yatsinze itanu itsindwa 3

Reka dutegereze nicyo imikino ya kimwe cya kabiri iduhishiye, kuko umupira w’amaguru utagenda ukubiri no gutungurana, n’uwa nyuma uteganyijwe kuwa 03 Kamena kuri National Stadium of Wales, i Cardiff saa mbiri irenga mirongo ine n’itanu z’umugoroba.

Bimenyimana Jérémie

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top