AKARENGANE

Nyarugenge : Diane Rwigara yiyemeje gutanga kandidatire ku buperezida

Ibi yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo mu mujyi wa Kigali tariki ya 3 Gicurasi 2017.

Diane Rwigara,ni  umukobwa w’ingaragu w’imyaka 35  akab a yaratumiyeabanyamakuru  kugirango abemenyeshe  ko agiye kwiyamamaza.

Yabwiye abanyamakuru ko kuba yarabaye hanze ndetse agafatanya ubucuruzi na se  mu bucuruzi bwo mu Rwanda  aribyo byamuhaye imbaraga n’ubushobozi byo kuba yaba Perezida w’u Rwanda.

Diane Shima Rwigara

Avuga ku mpamvu y’amatora agira ati, “ni uguha umwanya abaturage ngo babashe guhitamo  bakoresheje uburenganzira bwabo nawe akaba abufite  bwo kuba yahatanira kuba Perezida kuko  afite impano n’ubushobozi muri we kurusha abandi  gutyo akaba yabagezaho iterambere .

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2017 I Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, cyari kigamije kutangaza kumugaragaro ko azatanga kandidatire mu matora y’umwanya w’umukuru w’igihugu no kwerekana imigabo n’imigambi ye, Diane Shima Rwigara yabajijwe niba atagiye kubikora kubera urupfu rwa se, maze asubiza muri aya magambo :

 

Ku kibazo cyerekeye nuko agiye kwiyamamaza kubera urupfu rwa se witabye Imana, agira ati, Oya, simbikora kubera urupfu rwa Data, singe munyarwanda  jyenyine  urengana, abanyarwanda ntaakarengane karahari ndetse n’ubukene , hari abicwa  n’inzara, izi ni zimwe mu mpamvu zatumye niyemeza kwiyamamariza kuyobora igihugu cyacu kuko ndumwe mu banyarwanda bafite ubushake n’ubushobozi bwo guhindura imiyoborere kandi mfite intego yo kuzatsinda amatora muri kanama uyu mwaka”.

Ati, Nintorwa nzashyiraho Politiki idaheza, iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ishingiye cyane cyane mu bitekerezo biturutse mu baturage bigamije kubaka. Ubukungu buzashingira mu gutanga amahirwe angana kuri buri wese, buri mwenegihugu abigizemo uruhare, hazabaho ubwisanzure mu gukora no kubona amasoko kandi Imibereho izashingira ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese”.

Mu Rwanda, amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 kanama 2017.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top