Amakuru

Gatsibo : Guhuza ijwi ry’abana nizo mbaraga zabo

Umuryango Children’s Voice to Day, ku nkunga y’umushinga Plan International, Tariki ya 27 Mata 2017, washyikiriye amatsinda (Clubs)  z’abanyeshuri mu bigo by’amashuri bitandukanye yo mu karere ka Gatsibo, ibikoresho byo kubafasha gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana.

Ibi bikoresho birimo indangururamajwi zigezweho zishobora gucomekwaho flash disk, ingoma, amakaramu n’amakaye yo kwifashisha n’ibindi, bizabafasha  gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana  no kubikangurira abandi.

Umwe mu bana wo muri GS Kiziguro, avuga ko ashima Childrens Voice to Day kubera ibi bikoresho babahaye kuko bizabafasha gukora gahunda zabo  mu byerekeranye z’ubuvugizi bw’abana ku burenganzira bwabo.

Mukagasana Naomi (hagati) na Innocent Ntakirutimana batangiza gahunda

Ntakirutimana Innocent, Umukozi wa Children’s, Voice to Day, ushinzwe iterambere n’uburenganzita bw’abana,avuga ko bafasha abana kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira kugira ngo budahonyorwa. Abana ubwabo nibo babigiramo uruhare rukomeye kuko aribo baba bazi ibibazo bya bagenzi babo.

Ati, “Ndasaba abana mwese  gukomeza kwitabira clubs z’abana n’ibikorwa zikora kugira ngo mutegure  ejo hazaza hanyu  heza kandi mukagira  inshingano yo kubahiriza inama mugirwa  n’ababyeyi banyu  n’ubuyobozi bw’amashuri mwigaho.”

 Mukagasana Naomi, Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe  uburenganzira n’iterambere ry’umuryango,  avuga ko ibikoresho bihawe  amatsinda (clubs) y’abana mu mashuri  ari ukubongerera imbaraga kugirango ababa she gukora ubuvugizi no kurengera uburenganizra bw’abana muri rusange.

Abana bishimiye ibikoresho bahawe

Agira ati, “ndabasaba kubikoresha neza no kubifata neza  gutyo bikomeze kubafasha gukora ubuvugizi uko bikwiye kuko umwna yigisha mugenzi we kandi twizeye ko n’ababyeyi banyu  bizabashimisha kubera ko bizaba bibunganiye.”

Gakwaya Jean Marie Vianney, umukozi w’ijui ry’abana (children voice to day, avuga ko ibikoresho bahaye ababana bauhagarariye amaclubs mu mashuri bizabafasha mu bukangurambaga kugirango bagumye gukora ubuvugizi bw’abana mu Karere ka Gatsibo mu kurengera uburenganizra bwabo.

Agira ati, “ibikorwa dukora bimaze gutanga umusaruro ushimishije cyane, ubuvugizi bw’abana bukaba bwaratumye abana bamwe basubira mu mashuri kandi bikaba bikomeje.”

Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo uburyo budahwema kubagaragariza ubufatanye mu bikorwa byabo, akabizeza ko bazagumya gufatanya mu guharanira uburanganzira bw’abana muri gahunda z’iterambere.

Ibikoresho by’ubukangirambaga

Akomeza avuga ko children’s voice to day  isanzwe ikora  ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe, aho  butubahirijwe  hagakorwa ubuvugizi kugira ngo   inzego zose bireba zigire icyo zibikoraho. Ibikoresho byatanzwe ku matsinda (clubs) mu mashuri bikazarushaho kubafasha kunoza ubuvugizi  kugira ngo ijwi ry’abana rirusheho kumvikana neza.

Mukagasana Naomi, Umukozi w’Akarere na Gakwaya JMV, umukozi CVT

Muri rusange abana bishimiye   ibikoresho bahawe n’uyu muryango   kuko hagamijwe kubafasha gukora ubuvugizi bwa bagenzi babo gutyo bikabafasha kugira uruhare  mu guharanira uburenganzira bwabo.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top