Amakuru

Amashuri aratangiye, dore uko gahunda yo gusubira ku mashuri iteye

Minisiteri y’Uburezi iributsa abayobozi b’ibigo by’amashuri, Abarezi, Ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye ko amasomo y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2017 azatangira kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2017.

Abanyeshuri basubiro ku bigo bigaho

Gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga mu bigo bibacumbikira ikaba iteye itya :

Kuwa mbere, tariki ya 17 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa :

Nyanza , Kamonyi , Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo,

Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba,

Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuwa Kabiri, tariki ya 18 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa :

Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,

Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba

Kuwa gatatu, tariki ya 19 Mata 2017

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru nay’Iburasirazuba.

Minisiteri y”uburezi iributsa kandi ko  Buri mwana agomba kuba yambaye Umwambaro w’ishuri umuranga “Uniform” anafite ikarita y’ishuri ;

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bo ku bigo bayobora ;

Ababyeyi baributswa kandi ko umunyeshuri utubahirije umunsi yagombaga kugerera ku ishuri yakirwa ari uko azanye umubyeyi we.

Ababyeyi baributswa  ko nta munyeshuri uzakirwa ku ishuri nyuma y’amatariki yagenwe batari kumwe.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top