AKARENGANE

Nyagatare : Barasabwa kubaka Igihugu kizira amacakubiri na Jenoside

Gakirage ni Akagari kamwe mu tugize Umurenge wa Nyagatare, ikaba yarahoze mu cyari Komini ya Ngarama mu gihe cya Jenoside.   Tariki Ya  8 Mata 2017 mu muhango wo kunamira no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi biciwe Gakirage bavanywe mu bice bitandukanye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatgare, Mupenzi   George yihanganishije abahaburiye imiryango yabo anasaba ko bakomeza ubutwari  bakubaka Igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe na   Mukamurigo  Viollette, avuga ko Gakirage ari ho jenoside yakorewe abatutsi yatangiriye muri aka karere nyuma y’uko abatutsi bari batuye mu bice bihegereye bari batuye mu malashi (Ranch)  bakusanyirijwe aha Gakirage kugira ngo abatishwe n’isazi ya tsetse, batwikwe cyangwa  bajugunywe mu mugezi w’Umuvumba.

Mupenzi Georges, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

Mupenzi Georges, Umuyobozi w’Akarere  ka Nyagatare,  yahumurije abarokokeye  Gakirage ariko kandi asaba n’abandi baturage ko bagira uruhare mu gukomeza abaharokokeye birinda ibikorwa n’amagambo abakomeretsa kandi bakagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho imibiri y’abaguye aha Gakirage yaba iherereye kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bambuwe.

Agira ati, “ndasaba abaturage muri rusange kugira uruhare mu kwiyubakira Igihugu kizira amacakubiri kandi bakirinda ibitekerezo by’ingengabitekerezo bavoma ku basize bashenye Igihugu bagahungira mu mahanga, kuko umunyarwanda agira agaciro iyo ari mu Rwanda kandi buri wese atezwa imbere n’ibyo akora.”

By’umwihariko asaba  urubyiruko kujya bitabira ibiganiro biri gutangwa muri iki gihe cy’icyunamo hazirikanwa Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo bamenye amateka y’u Rwanda kuko hari icyizere ko ari rwo ruzubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri anabasaba kwima amatwi ababashuka byaba ngombwa bakabahindura kuko bazaba bamenye ukuri nyako.

Umuyobozi wa  Ibuka I mu karere ka Nyagatare,  Twagirayezu Emmanuel , asaba ababa bazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi  mu karere ka Nyagatare kuhagaragaza .

Ati, “ Ndabasaba  ko batanga amakuru kugira ngo ababo barokotse bajye babasha kubunamira mu rwibutso ariko kandi anashimira umuyobozi w’Akarere by’umwihariko kuko kuva Nyagatare yabaho ari bwo hibutswe abantu biciwe aha Gakirage ndetse kuri bamwe ni nkaho ari bwo jenoside ikirangira  kuko ubu nibwo bwa mbere bagize umwanya wo kwibuka iyi miryango yaguye aha Gakirage.

Kuri iyi nshuro ya 23 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda turibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi,turwanya ingengabitekerezo ya jenoside dushyigikira ibyiza twagezeho”, buri wese akaba asabwa uruhare rwe mu kuba hafi abarokotse iyi jenoside duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top