Amakuru

Nyamagabe: Hakinwe imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2017

Mu marushanwa yo guhatanira igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2017, umurenge wa Cyanika watsinze umurenge wa Kaduha kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu bagabo naho ku bagore Umurenge Buruhukiro utsinda uwa Tare igitego kimwe ku busa (1-0).

Ibikombe byakiniwe

Iyo mikino yabaye ku wa kabiri, taliki ya 4 Mata 2017 Kuri Stade ya Nyagisenyi.

Irakarama   Gabriel , umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe  urubyiruko, Siporo n’umuco , avuga ko aya marushanwa yagenze neza akaba ari ayo gukomeza kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza yatangiye mu 2006, nyuma aza kwitirirwa Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame kubera uruhare agira mu kwimakaza imiyoborere myiza no guteza imbere imikino.

Mu Karere ka Nyamagabe imirenge yose 17 igize akarere yose yakinnye amarushanwa akaba ahereye mu majonjora akorerwa mu mazone akaba amakipe yo mu mirenge ya Kaduha na Cyanika mu bagabo, na Buruhukiro na Tare mu rwego rw’abagore.

Ikipe y’umurenge wa Cyanika ikaba ariyo yatwaye igikombe utsinze umurenge wa Kaduha kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu bagabo naho ku bagore Umurenge Buruhukiro utsinda uwa Tare igitego kimwe ku busa (1-0).

Ikipe izatsinda izahura n’izindi zatsinze mu yindi mirenge, kugeza habonetse umurenge uhagarariye ikipe y’akarere mu bagore no mu bagabo, izo kipe zikazakomeza ku rwego rw’intara kugeza ku rwego rw’igihugu.

Mu rwego rwo gusiganwa ku maguru , habayeho kurushanwa mu byiciro bitatu : Mu bahungu 5000m, 3000m na 100m; naho mu bakobwa bakarushanwa muri 300m, 1500m na 100m.

Kagaba Emmanuel, umwzi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top