Amakuru

Okoko Godfroid arizeza abafana ba Gicumbi FC kuyigumisha mu cyiciro cya 1.

Umutoza mukuru wa Gicumbi FC,Okoko Godfroid yijeje abakunzi,abafana n’abayobozi ba Gicumbi FC ko agomba guhangana kugeza k’umunsi wa nyuma wa shampiyona ariko iyi kipe ntimanuke mu cyiciro cya kabiri.

Ikipe ya Gicumbi kugeza ubu ihagaze ku mwanya wa 15 n’amanota 18 mu mikino 22 imaze gukina muri Azam Rwanda Premierleague(APL) ,muri iyi weekend ishize yasuye Marine FC yo mu karere ka Rubavu iyitsinda 2-1 bituma yiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya 1.

Iyi ntsinzi ya Gicumbi FC yayifashijwemo na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Rashid Mutebi  na Hamad Hakorimana batsinze ibitego 2 byaje kwishyurwamo 1 na Prince Nkusi k’umunota wa 88.

Okoko, Umutoza wa Gicumbi FC

Aganira na The New Times,nyuma yo gukina na Marines,  Okoko yagize ati: “Tuzahangana kugeza ku mpera,sinabasezeranyako nzatsinda imikino yose nsigaje gukina ariko nzakina nshyizemo ingufu zose mu mikino nsigaje.Iyi ni intsinzi ikomeye kuri twe kandi itanga icyizere cyo kwitwata neza mu mikino yose nsigaje kuko turashaka kuguma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.”

Okoko Godfoid yakomeje agira ati: “turacyafite byinshi byo gukora ariko iyi nsinzi twagize yari ngombwa cyane,gahunda yanjye ni ukurokora Gicumbi FC  ni nay o mpamvu nyamukuru yanzanye I Gicumbi.”

Ikipe ya Gicumbi FC isigaje gukina imikino 8 mbere yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) ya 2016-2017 irangira.

Ikipe ya Gicumbi FC iracyafite umukino uzayihuza na rayon sports ku itariki 16/4 ariko wasubitswe kuko kuri uwo munsi rayon sports izaba yaraye ikinnye umukino ubanza wa CAF Confederations cup Aho izaba yasuye ikipe ya Rivers United yo muri Nigeriya.

Uretse uwo mukino na Rayon sports,Gicumbi FC isigaje umukino izasura Bugesera FC kuwa 22/4,umukino izakira Amagaju FC kuwa 29/4,umukino izakira Sunrise FC kuwa 06/5,Umukino izasura Mukura VS kuwa 20/5,umukino izakira Musanze FC kuwa 27,uwo izasura Kirehe FC 17/6n’umukino izasorezaho yakira Pepiniere FC  kuwa 25/6/2017.

Umutoza Okoko god froid yaje gutoza Gicumbi Fc amaze kwirukanwa mu ikipe ya Mukura VS Yuma yuko idashimye umusaruro yari yatanze mu gice kibanza cya shampyiyon imusimbuza Yvan Minnaert,na we akaba yaraje asimbuye umutoza Hussein Baraka,warumaze kwirukanwa na Gicumbi FC.

Okoko akaba yaraje iyi kipe imaze imaze gutsinda imikino 2, inganyije 2, imaze gutsindwa imikino 11, ihagaze ku mwanya wa 15 mbere na nubu igihagazeho imbere ya pepiniere ya nyuma.

Kuva Okoko yatangira gutoza Gicumbi FC,amaze gukina imikino 7,atsinda 2,anganya 4 atsindwa 1 bivuzeko ku manota 21 afiteho amanota 10 ari na byo bimuha icyizere cyo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya 1.

Azam Rwanda premier League,kugeza ubu iyobowe na Rayon sport Fc n’amanota 52, mu mukino 21 imaze gukina,aho irusha ikipe ya APR FC iyikurikiye,amanita 8 ariko yo ikaba imaze gukina imikino 22.

Emmanuel MURWANASHYAKA

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top